M23 yirukanye ingabo za Leta mu gace ka Alimbongo muri Lubero

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Lt.Col Willy Ngoma ari imbere y'imodoka ya FARDC yahiye

Imirwano ikaze yabaye ku wa Mbere, umutwe wa M23 wafashe ibice bitandukanye muri teritwari ya Lubero.

Umuvugizi wa M23/AFC, Lt.Col Willy Ngoma yagaragaje amashusho ari ahitwa Alimbongo we n’umuvugizi wa AFC, Laurence Kanyuka.

Willy Ngoma anagaragaza amashusho y’imodoka ya gisirikare ya FARDC irimo gushya, akavuga ko bene yo bayitwitse bahunga.

UMUSEKE ufite amajwi y’abo ku ruhande rwa FARDC barimo guhunga baganira ku cyo bakora ku bikoresho bya gisirikare bafite.

Iyi mirwano yabaye ku wa Mbere, ikurikira iyabaye ku cyumweru aho umutwe wa M23 wafashe agace ka Matembe.

Lt.Col Ngoma avuga ko uretse uduce twa Matembe 1,2 na Vutsumbiro, bafashe Alimbongo mu birometero 60 hafi ya Lubero Centre.

Ku rundi ruhande Col. Alain Kiwewa, uyoboye Teritwari ya Lubero, ahumuriza abaturage ababwira ko FARDC ikihagenzura.

Yasabye abaturage kugirira icyizere ingabo za Leta.

Radio Okapi ivuga ko buri ruhande rwitegura intambara, rukongera abasirikare mu duce turimo imirwano, ku buryo ibintu bishobora kurushaho gukomera.

- Advertisement -

ISESENGURA

UMUSEKE.RW