Minisports yacyeje amakipe yakuye ibikombe Nyafurika muri Sénégal

Minisiteri ya Siporo, yashimiye amakipe yegukanye ibikombe bine mu mikino Nyafurika y’Abakozi iherutse kubera i Dakar muri Sénégal.

Tariki 18-22 Ukuboza, mu Mujyi wa Dakar ho muri Sénégal, haberaga imikino Nyafurika y’Abakozi ihuza ibigo biba byaritwaye neza mu bihugu biturukamo. U Rwanda rwari ruhagarariwe, rwabashije kwegukana ibikombe bine.

Ibi bikombe birimo bibiri bya Immigration birimo icy’umupira w’amaguru, icya Volleyball mu cyiciro cy’abagabo, icya Basketball mu cyiciro cy’abagore n’icyo RRA yegukanye muri Volleyball mu cyiciro cy’abagore.

Ibicishije ku rukuta rwa yo rwa X, Minisiteri ya Siporo, yashimiye ibigo byabashije guhagararira neza u Rwanda muri iyi mikino Nyafurika, akabasha kurwimana.

Bati “Mwarakoze cyane guhagararira neza Igihugu mukagihesha ishema. Amakipe yahagarariye u Rwanda mu irushanwa ryo ku rwego rwa Afurika mu mikino ihuza Abakozi [OSTA 2024] yabereye i Dakar muri Sénégal, yitwaye neza.”

Amakipe yegukanye ibikombe, yahise akatisha itike yo kuzakina imikino Nyafurika itaha izabera i Alger muri Algérie mu mpera z’umwaka utaha.

Amakipe yitwaye neza, yashimiwe na Minisiteri ya Siporo
Mu Rwanda hatashye ibikombe bine

UMUSEKE.RW