Minisiteri Ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA) ivuga ko ibiza biterwa n’imvura yaguye kuva mu kwezi kwa Nzeri kugeza mu kwezi k’Ugushyingo byahitanye abantu 48 hakomereka 149.
MINEMA ivuga ko mu bapfuye, babiri bahitanywe n’inkongi y’umuriro, umwe ahitanwa n’umwuzure abandi 30 bakubitwa n’inkuba naho 13 baguye mu birombe, umwe ahitanwa n’imvura naho umwe ahitanwa n’inkubi y’umuyaga.
Imvura yasenye inzu imwe naho 744 zirangirika, hangiritse imyaka mu murima ku buso bungana na hegitare 814.63, hapfa inka 37, hangirika ishyamba ku buso bungana na Ha 214, hapfa n’andi matungo 29, hasenyutse amashuri 26, ikigo nderabuzima kimwe, hangirika imihanda 7, insengero 5 n’amateme 14.
Hatangiye ibikorwa byo kwimura abari mu manegeka…
Kubera imvura izakomeza kugwa ari nyinshi MINEMA ubu yamaze kwimura abari batuye mu manegeka mu turere twa Burera, Gakenke, Gicumbi, Kamonyi, Karongi, Kicukiro, Muhanga, Ngororero, Nyabihu, Rulindo na Rusizi.
Mu karere ka Gasabo abaturage 981 bagombaga kwimurwa hasigaye umwe , muri Musanze abaturage 301 bagombaga kwimuka hasigaye 170 kuko 131 bo bamaze kuvanwa mu manegeka.
Nyamagabe himuwe 19 hasigara 7 na Nyamasheke himuwe 86 hasigara 8, Nyanza muri 15 bagomba kuvanwa mu manegeka himuwe 8 hasigara 7. Mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali hasigaye kwimurwa 22 muri 483 bagombaga kwimurwa, naho Nyaruguru hasigaye kwimurwa 12, Rubavu hasigaye kwimurwa umwe naho Rutsiro hasigaye kwimurwa 83, mu karere ka Ruhango hasigaye 60.
MINEMA ivuga ko kwimura abaturage bose bizatwara ingengo y’imari ingana 140.578.000frw.
UMUSEKE.RW