Musanze: Akarere kaciye impaka ku mwiryane wari uri mu barema amasoko y’ibiribwa

Kuva isoko rishya ry’ibiribwa rya Kariyeri rikorera mu mujyi wa Musanze ryakuzura, abarikoreramo ntibasibye kwinubira ko iri soko ribangamiwe  n’irigikorera muri gare ya Musanze, ngo kuko  bituma batabona abakiriya, bikabatera ibihombo.

Ubwo hatangiraga kubakwa isoko rya kijyambere ry’ibiribwa ari ryo rya kariyeri, abaricururizagamo bimuriwe muri gare ya Musanze, aba ariho ryimurirwa mu buryo bw’agateganyo,

Aho ryuzuriye, bagaruye abo muri gare bajyanwa mu ryuzuye.Gusa ngo babwirwaga ko n’abasigayemo bazabazana birangira bidakozwe, ahubwo ngo ubu yabaye amasoko abiri yegeranye, ariko ngo abakiriya bigira muri gare bigateza ibihombo abimukiye mu rishya.

Abakorera muri iri soko rya Kariyeri bavuga ko nabo bakuwe mu isoko rya gare babwirwa ko n’abasigayemo bazimurwa.

Gusa ngo ntibyakorwa  bakavuga ko byabateje ibihombo byo kubura abakiriya bityo bagasaba ko hashyirwaho isoko rimwe n’ibisima bidakora bigahabwa abandi.

Ingabire Aline yagize ati” Ibibazo by’iri soko ni uko badukuye muri Gare batuzana muri kariyeri batubwira ko bagiye kwimura abasigayeyo, none bagumyeyo, banagabanyirizwa imisoro. Abahaha bamenyereye kujya muri gare, bituma tubura abakiriya hari n’utaha atagurishije, twifuza kumenya niba amasoko abiri yemewe buri wese afate umwanzuro wo kujya aho ashaka.”

Mujawamariya Febronie nawe ati” Nk’ubu mu buconsho ibisima barabitaye, barigendera kuko nta bakiriya. Ibyo bisima byambaye ubusa babihe abantu isoko ryuzure kuko kuba amasoko akiri abiri bituma twe tutabona abaguzi kuko abenshi bamenyereye muri gare, twe twarahombye, niba irya gare baryemeje umuntu yahitamo aho akorerera.”.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze ,Nsengimana Claudien, ashimangira ko kuba amasoko abiri akora bitagakwiye kuba ikibazo ahubwo ari amahirwe.

Yagize ati” Kuba amasoko y’ibiribwa akora ari abiri ubwabyo ni amahirwe, ahubwo turareba ngo turaganira nabo gute kugira ngo ba bashoramari bombi bakore bose bunguka banorohereza abayakoreramo. Ibihari uyu munsi byose ni uko isoko rihari, ikindi hagiye gushyirwaho na komite y’isoko ifite imbaraga kugira ngo ibibazo bigaragara bishakirwe umuti , ahubwo isoko ryo muri gare dushake uko rikora mu buryo ritunganye bijyanye n’icyerekezo cy’umujyi.”

- Advertisement -

Isoko rya kariyeri rimaze amezi agera kuri ane ritangiye gukora, aho ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze butangaza ko kuri ubu ririmo gukora kugeza ku kigero cya 80% bakaba bagishaka igisubizo cy’uko 20% by’ahasigaye naho hakuzuzwa kugira ngo rikorerwemo ryose.

NYIRANDIKUBWIMANA JEANVIERRE

UMUSEKE.RW/ MUSANZE