Niiz Olivier yahamije ugukomera kw’Imana mu ndirimbo nshya-VIDEO

MURERWA DIANE MURERWA DIANE

Umuramyi Nizeyimana Olivier ukoresha izina rya Niiz Olivier mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yashyize hanze indirimbo nshya, avugamo ubwiza n’imbaraga z’Imana zibohora abarushye.

Indirimbo ya Niiz Olivier yise ‘Mugisha’ yasohokanye n’amashusho yayo kuri shene ya Youtube y’uyu muhanzi.

Ni iya Gatatu uyu muhanzi ashyize hanze kuva yinjira mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ni nyuma y’iyo yise ‘Garuka’, n’Inkoramutima.

Uyu muhanzi yabwiye UMUSEKE ko indirimbo ye ikubiyemo ubutumwa bwo kubwira abantu ko ari umuhamya w’ibyo Imana ikorera abayiringira.

Yemeza ko yakomotse ku buzima bwe ndetse na nyina umubyara wapfakaye akiri muto akitwa “Magorwa” gusa Imana ikaza kubahindurira ubuzima.

Ati ” Irimo ubutumwa buhumuriza abantu ko Imana ihora ireberera abana bayo n’iyo byaba bigeze ha handi umuntu abona ko bitagishobotse.”

Uyu muhanzi avuga ko hari abantu benshi bahura n’ibigeragezo bakiheba, bamwe bakitotombera Imana nyamara hari ubwo uwari Magorwa muri rubanda ahinduka Mugisha.

Ati” Hari n’abavuga ko basenga ariko birirwa baganya, bitotomba, mbona ko bakeneye kumenya ubu butumwa nahawe bw’uko bidashoboka gukurikira Yesu ngo unakomeze kuba Magorwa!.”

Muri iyi ndirimbo, Niiz Olivier yisanisha na wa mugore wo muri Bibiliya wari umaze imyaka cumi n’ibiri ku kidendezi ariko nyuma yakora ku gishura cya Yesu Kristu agakira uburwayi yari amaranye igihe kinini.

- Advertisement -

Nyuma y’indirimbo ‘Mugisha’, umuhanzi Niiz Olivier arateganya gukora izindi ndirimbo zifite ubutumwa bushimangira ko kuri Mwuka Wera ari ho hari imbaraga zikiza kandi zitanga umunezero udakama.

Reba hano indirimbo “Mugisha” ya Niiz Olivier

MURERWA DIANE/UMUSEKE.RW