Umuyobozi w’Urwungwe rw’amashuri rwa Nyarupfubire, Gatare Jacques, arashakishwa n’inzego z’umutekano akekwaho gukubita no gukomeretsa byavuyemo urupfu.
Ibi byabaye ku wa mbere tariki ya 16 Ukuboza 2024, ahagana saa kumi n’imwe z’igitondo, bibera mu Mudugudu wa Rukundo, Akagari ka Kirebe, Umurenge wa Rwimiyaga.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, yatangaje ko Hakizimana Emmanuel w’imyaka 48 y’amavuko, yari asanzwe agura amata n’abashumba ba Gatare bayamwibye.
Bamwe mu bashumba ngo baje guha amakuru nyiri inka, na we abasaba ko mu gihe Hakizimana azaba ahageze bazamuhamagara akaza akirebera.
Ku wa mbere Hakizimana akigera mu rwuri rwa Gatare, ngo bahise bamuhamagara araza, afatanyije n’ushinzwe inka ze, bakubita bakoresheje inkoni Hakizimana kugeza ashizemo umwuka.
SP Twizeyimana yasabye abantu kureka umuco wo kwihanira ndetse n’urugomo rujyanye no gukubita no gukomeretsa, kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko.
Avuga ko mu gihe umuntu afite ikibazo akwiye kugana inzego zibishinzwe zikamufasha kugikemura.
Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro bya Nyagatare kugira ngo ukorerwe isuzuma, mu gihe Gatare yahise atoroka ariko abashumba be babiri n’undi wa murumuna wa Gatare wari uhari Hakizimana akubitwa, bakaba bahise batabwa muri yombi.
UMUSEKE.RW
- Advertisement -