Nyamasheke: Abagabo babiri bafatanywe ihene bamaze kuyikuraho uruhu

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Akarere ka Nyamasheke mu ibara ry'umutuku

Nsengimana François w’imyaka 32 na Niyomwungeri  Olivier  nawe w’imyaka 18, bafatanywe ihene, bamaze kuyikuraho uruhu.

Aba bafatiwe mu rugo rw’umuturage  wo mu Mudugudu wa Rusebeya, Akagari ka Muhororo, Umurenge wa Kirimbi mu Karere ka Nyamasheke.

Amakuru avuga ko iyi hane bayibye mu ijoro ryo ku cyumweru,  nyirayo abimenya mu gitondo niko gutangira gushakisha, aza kugwa kuri abo bagabo batangiye kuyibaga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kirimbi Habimana Innocent,yatangaje ko  aba bafungiye kuri sitasiyo ya ya RIB ya Macuba .

Ati: “Ni byo abo bajura bafashwe bari kuri sitasiyo ya RIB ya Macuba bari kubibazwa nibahamwa n’icyaha amategeko azakurikizwa umuturage arihwe ihene ye.’’

Yavuze ko muri iyi minsi yegereza Noheli n’Ubunani hagenda hagaragara cyane ubujura bw’amatungo ariko ko ubuyobozi bw’uwo Murenge, ku bufatanye n’abaturage hafashwe ingamba  zo gukaza amarondo.

Yasabye abaturage kuba maso bacunga imItungo neza.

Ati “Abaturage  bagasabwa kuba maso, bagacunga ibyabo neza, ahari amatungo bagahora  bagenzura ko nta kibazo afite.”

Ikindi yabasabye ni uko umuturage agomba kuba ijisho rya mugenzi we, ahabonetse ikibazo bagatangira amakuru ku gihe n’abo bakekaho ubujura bakabacungira hafi nk’uko uyu yacungiwe hafi kugeza afashwe.

- Advertisement -

UMUSEKE.RW