Abantu icyenda batawe muri yombi bakekwaho kwica umuntu mu karere ka Nyaruguru, inzego zibishinzwe zikaba zatangiye iperereza.
Mu gitondo cyo kuri uyu 11 Ukuboza 24, mu karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Mata mu kagari ka Ramba mu Mudugudu wa Ramba, habonetse umurambo w’umugabo w’imyaka 52 witwa Hakizimana Ildephonse bikekwa ko yaba yishwe.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel HABIYAREMYE yabwiye UMUSEKE ko umurambo wajyanywe ku Bitaro bya Munini, hakaba hafashwe abantu icyenda bakekwaho gufatanya,bakamwica maze bajyanywa gufungirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Kibeho.
SP HABIYAREMYE ati “Polisi irihanganisha umuryango wa Nyakwigendera, turaburira kandi utekereza wese kuvutsa undi ubuzima kubireka kuko uwabigerageza wese aho yatekereza kwihisha hose afatwa agashyikirizwa amategeko.”
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyaruguru