Perezida Kagame yaburiye abavutsa ubuzima abarokotse Jenoside

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Perezida KAGAME yaburiye ‘Abicanyi’ bagirira nabi uwarokotse Jenoside

Perezida wa Repubulika,Paul Kagame, yabwiye abagifite umugambi mubi wo gusubiza igihugu mu mateka ya Jenoside, bagirira nabi uwayirokotse ko ibyo “bigomba guhagarara kandi ko amategeko agomba gukurikizwa.”

Perezida Kagame abitangaje nyuma yaho Nduwamungu Pauline warokotse Jenoside, wo mu Murenge wa Rukumberi, mu karere ka Ngoma, kuwa 14 Ugushyingo 2024 yishwe n’abagizi ba nabi.

Ubwo kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Ukuboza 2024,  yakiraga indahiro za Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Domitilla Mukantaganzwa, na Visi Perezida, Alphonse Hitiyaremye, Umukuru w’Igihugu yabanje gushimira abari bayoboye Urukiko rw’Ikirenga, anagaragaza ko bakoze akazi keza.

Yavuze ko mu myaka yashize ubutabera bw’u Rwanda bwagenze nabi imyaka myinshi “Kubera Politiki y’igihugu yagejeje u Rwanda kuri Jenoside.”

Perezida Kagame yavuze ko abantu bakwiye kubahiriza ubutabera n’amategeko ndetse no kubana neza .

Yanenze abashaka gusubiza igihugu inyuma muri ayo mateka, basanga mu rugo rw’uwarokotse Jenoside, bakamwambura ubuzima, avuga ko bigomba guhagarara kandi ubutabera buzakurikizwa.

Ati “Kuba n’uyu munsi hagishobora kuboneka abantu bagifite ibitekerezo byo kudusubiza aho ngaho, icyo gihe amategeko, ubutabera bugomba kubahirizwa. Nibudakoreshwa n’ibindi byakoreshwa. Ibyo bigomba guhagarara.”

Akomeza agira ati “ Kwica abantu, babuze amateka n’ubundi kuva igihe cyose hakaba hariho na politiki iganisha aho ngaho, ishaka kugirira nabi abantu barokotse, kubasanga mu mago yabo bakabica, amategeko agomba gukora, n’adakora hazakora ibindi. Bigomba guhagarara.”

Yahaye ubutumwa abivanga mu butabera bw’u Rwanda

- Advertisement -

Perezida wa Repubulika yanenze kandi abantu bamwe n’amahanga bashaka kwivanga mu butabera bw’igihugu bitwaje politiki, avuga ko politiki idashobora kubangamira ubutabera.

Ati “ Abo bose bakinisha Politiki, bakavuga amagambo, ari abari hanze ari abari mu gihugu, ndetse bikajyamo n’amahanga, agasa naho agiye kubigira ubusa, ntabwo turi ubusa. Ntabwo ubutabera mvuga bukwiye kuba buriho bwahinduka ubusa. Nta Politiki yahindura ubutabera ubusa.”

Perezida wa Repubulika yahaye kandi ubutumwa abashaka kwigwizaho umutungo w’igihugu, bakawusesagura, abibutsa ko bigomba guhagarara, binyuze mu butabera n’amategeko.

Visi Perezida w’urukiko rw’Ikirenga
Abagiye kuyobora urukiko rw’Ikirenga Alphonse Hitiyaremye.
Mukantagazwa Domitilla wabaye Perezida w’urukiko rw’ikirenga, yijeje ko hatangwa ubutabera bwihuse kandi buboneye

UMUSEKE.RW