Perezida KAGAME yagaragaje ko Siporo yabyazwa umusaruro ikagirwa ubucuruzi

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Perezida Kagame yasabye abagiye muri guverinoma kutajenjekera indahiro

Perezida wa Repubulika yagaragaje ko siporo yo mu Rwanda, ishobora kubyazwa umusaruro, ikagirwa ubucuruzi aho kuyikunda gusa.

Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Ukuboza 2024,ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bashya baheruka kujya muri Guverinoma.

Abarahiye barimo Minisitiri wa Siporo, Mukazayire Nelly, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imari muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Godfrey Kabera.

Perezida Kagame yabanje kubibutsa ko indahiro bakoze ifite uburemere bityo badakwiye kuyikerensa.

Ati “Indahiro si umugenzo gusa, indahiro ifite uburemere bwayo kandi bijyana n’imirimo igiye gukorwa.Ubwo rero iteka iyo muri kuri iyo mirimo, birumvikana ko ubwo buremeremere bw’iyo mirimo buba buri mu bwenge bwanyu no mu mitima yanyu, mubyumva ko mugomba kubyubahiriza nubwo iteka atari ko bigenda ku bantu bose bakora ibyo barahiriye ariko ntibibuza uburemere bw’iyo ndahiro n’ubw’iyo mirimo,gukomeza kwitabwaho.”

Umukuru w’igihugu yasabye abarahiye kuzuza neza inshingano zabo  birinda gushakisha impamvu mu gihe batari kuzuzuza.

Ati “Iyo bigeze ku mirimo, ntabwo ari byiza ko abantu batangira gushakisha impamvu yo kutubahiriza iyo mirimo. Mu nzego zose z’igihugu cyacu dukoreramo , […], iyo uri ku mirimo ntabwo ushakisha impamvu ku bintu bitagenze neza cyangwa bishobora kugenda nabi.”

Umukuru w’igihugu yibukije ko mu gihe umuyobozi ahawe imirimo hanashakwa amikoro yatuma igenda neza bityo adakwiye kubigira urwitwazo.

Umukuru w’igihugu yagaragaje ko mu bihe bitandukanye hagiye hubakwa ibikorwaremezo hagamijwe kugira siporo ubucuruzi .

- Advertisement -

Perezida wa Repubulika avuga ko siporo ikorwa kugira ngo ivemo n’amikoro.

Yagize ati “ Siporo ni buzinesi, ishingiye ku mpano mu banyarwanda cyangwa se ahandi. Iyo mpano rero hari uburyo ivamo amikoro.Niyo ntego yacu.Niyo mpamvu hariho bimwe twashoboye gushyira mu buryo,kubaka ibikorwaremezo bifasha muri siporo kugira ngo Abanyarwanda benshi bagire uwo mwanya. Hari n’ibindi byinshi byagiye byubakwa mu turere n’ahandi bigenda byubakwa. Siporo rero ifite byinshi igeza ku bantu ariko harimo namikoro”

Perezida Paul Kagame yasabye ubufatanye mu bikorwa byabo, baharanira iterambere  ry’igihugu.

Mukazayire warahiriye kuba Minisiriri wa Siporo yari asanzwe ari Umunyamabanga Uhoraho muri iyi minisiteri imirimo yagiyemo avuye mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere..

Rwego Ngarambe warahiriye kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, we yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iterambere rya Siporo muri iyo Minisiteri.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imari muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Godfrey Kabera,  yari asanzwe ari Umuyobozi w’Ishami Rishinzwe igenamigambi n’ubushakashatsi muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.

Umuhango wabereye muri Village Urugwiro
Abarahiye basabwe kutagira urwitwazo no gushaka impamvu mu gihe batari kuzuza neza inshingano

MUGIRANEZA THIERRY& TUYISHIMIRE Raymond

UMUSEKE.RW