Perezida Paul Kagame yashimiye John Mahama watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Ghana, amugaragariza ko “u Rwanda na Ghana bihuje umuhate w’iterambere.”
Ni amatora y’umukuru w’igihugu yabaye ku wa Gatandatu muri Ghana, maze imibare y’ibyayavuyemo igaragaza ko umukandida w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, akaba n’uwahoze ari Perezida, John Mahama, ari we wayatsinze.
Mahama yegukanye amajwi 56.6%, mu gihe Mahamudu Bawumia yagize 41.6%.
Mu butumwa bwe bwo gushimira, Mahama yavuze ko “yicishije bugufi” kubera ko we n’ishyaka rye rya National Democratic Congress (NDC) “bageze ku musaruro mwiza mu mateka y’amatora ya Ghana.”
Ku wa Kabiri, tariki ya 10 Ukuboza, Perezida Paul Kagame anyuze ku rubuga rwa X yanditse ubutumwa bushimira John Mahama.
Yanditse ati “Ndashimira inshuti yanjye Perezida watowe John Mahama, ku ntsinzi y’amatora yawe.”
Perezida Kagame yakomeje avuga ko u Rwanda na Ghana bihuje umuhate w’iterambere.
Ati “Twiteguye gukomeza gushimangira umubano wacu no guteza imbere icyerekezo cya Afurika iteye imbere.”
Umubano w’u Rwanda na Ghana umaze igihe kinini ushinze dore ko ubu ibihugu byombi bifite za Ambasade yaba i Accra ndetse n’i Kigali.
- Advertisement -
Kugeza ubu, u Rwanda na Ghana basinye Amasezerano Rusange y’Ubufatanye, Amasezerano yo gutwara abagenzi mu ndege n’smasezerano yo Gushyiraho Komisiyo Ihoraho y’Ubufatanye.
Ubufatanye hagati y’ibihugu byombi bwibanda ku nzego zirimo ubufatanye mu by’umutekano n’ingabo, ubucuruzi n’ishoramari, ubukerarugendo, umuco n’ubugeni, serivisi z’imari, n’ubufatanye mu bukungu.
THIERRY MUGIRANEZA / UMUSEKE.RW