Rayon Sports yemeje ko yatandukanye na Ayabonga Lebitsa

Ibicishije ku mbuga nkoranyambaga za yo, Rayon Sports yemeje ko yamaze gutandukana n’umutoza wongerera ingufu abakinnyi ukomoka muri Afurika y’Epfo, Ayabonga Lebitsa, imwifuriza kuzahirwa aho azerekeza.

Ku wa 29 Ukuboza 2024, ni bwo hamenyekanye amakuru avuga ko Ayabonga Lebitsa wari umutoza wongerera ingufu abakinnyi muri Rayon Sports, yamaze gutandukana na yo. Nta bwo havuzwe byinshi ku mpamvu zatumye impamvu zombi zifata umwanzuro wo gutandukana ariko hari amakuru aheruka kumvikana yavugaga ko uyu mutoza afitiwe ibirarane by’imishahara yishyuzaga.

Kuri uyu wa 30 Ukuboza, Gikundiro ibicishije ku rukuta rwa yo rwa X, yemeje ko koko Ayabonga bamaze gutanduna ndetse imwifuriza kuzahirwa ahandi azakomereza akazi.

Bati “Amahirwe masa Ayabonga. Imbere ni heza. Tukwifurije intsinzi imbere.”

N’ubwo uyu mutoza ataragira byinshi avuga ku itandukana rye n’iyi kipe yo mu Nzove, ariko biravugwa ko ashobora guhabwa akazi muri APR FC n’ubwo iyi ikipe y’Ingabo ntacyo irabivugaho.

Lebitsa yageze mu Rwanda mu ntangiriro z’uyu mwaka, ubwo yari aje muri Rayon Sports nk’umutoza wongerera ingufu abakinnyi.

Ayabonga Lebitsa ntakiri umukozi muri Rayon Sports

UMUSEKE.RW