Ruhango: Hatashywe ikiraro cyatwaye arenga Miliyoni 81

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Ikiraro gihuza Ruhango na Nyanza cyuzuye gitwaye miliyoni zirenga 81 frws

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwatashye ikiraro gihuza Umurenge wa Ntongwe ho mu Karere ka Ruhango, n’uwa Busoro mu Karere ka Nyanza.

Abaturiye iki kiraro kibahuza n’Akarere ka Nyanza, bavuga ko cyangijwe n’ibiza mu mwaka wa 2021 gihagarika ubuhahirane bw’Abaturage.

Bamwe mu batuye mu Mudugudu wa Mutima, Akagari ka Nyakabungo, Umurenge wa Ntongwe, bavuga ko bongeye gushimishwa n’igikorwa cyo gusana iki kiraro bakavuga ko bigiye koroshya ubuhahirane n’urujya n’uruza rw’abaturage.

Nyirankuriza Devotha umwe muri abo baturage avuga ko iki kiraro kikimara gusenyuka, umuhanda ukiganaho wahise ureka kuba nyabagendwa, kuko ibinyabiziga bitongeye kuhanyura.

Ati:’Usibye abantu bakuru, hari n’abana bambukaga baturutse i Nyanza baje kwiga mu Ruhango bagorwaga no kuhanyura hatari ikiraro’.

Uyu mubyeyi avuga ko iyo umurwayi yahabwaga transfert imuvana mu Kigo Nderabuzima, imujyana mu Bitaro by’Intara byasabaga kuzenguruka bigatwara amasaha menshi.

Ati:’Kujyana abarwayi ku Bitaro by’lntara mu Ruhango, byaroroshye, kikabafasha no kurema isoko rya Busoro riherereye mu Karere ka Nyanza. imwohoreza ku kindi Kigo Nderabuzima.’

Bagenzi b’uyu mubyeyi, bavuga ko hari abari bashinzwe gupakira imitwaro mu modoka zabaga zije gutwara imicanga batakaje akazi ubu bakaba abamaze imyaka 3 ari abashomeri.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens avuga ko ibiza byatewe n’imvura nyinshi yaguye muri uwo mwaka wa 2021, yasize yangije ibiraro 18 byo mu Mirenge itandukanye, ariko bakaba bamaze gusana ibigera ku biraro 13.

- Advertisement -

Ati:’Turimo kubaka ibiraro 3 kuri 5 bisigaye byangijwe n’ibiza, bibiri muri byo bisigaye imirimo yo kubyuka izarangirana no mu mpera y’uyu mwaka wa 2024 uri hafi kurangira’.

Mu Karere ka Ruhango habaruwe ibiraro 18 byari byarangijwe n’imvura kuva mu mwaka
wa 2023, ubu hamaze gusanwa 13, ibindi 3 biracyari kubakwa, 2 bisigaye na byo
birarangirana n’umwaka wa 2025.

Ikiraro cya Rwamakungu cyatangiye kubakwa mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gicurasi 2024, kikaba cyaruzuye mu mpera z’ukwakira 2024 gitwaye amafaranga asaga 81.500.000 y’amafaranga.

Mu bitekerezo bamwe mu baturage baherutse kubwira Umushinga wa FVA, byinshi byagarutse ku mihanda n’amateme bidatunganijwe, bagasaba ko Ubuyobozi buyubaka kugira ngo yoroshye ubuhahirane n’ingendo abaturage bakora bajya cyangwa bava mu Mujyi wa Ruhango.

Ikiraro gihuza Ruhango na Nyanza cyuzuye gitwaye miliyoni zirenga 81 frws
Abagikoresha bavuga ko usibye guhagarika ubuhahirane,iki kiraro cyatumye abarwayi n’abanyeshuri bakoresha urugendo rurerure bajya kwiga no kwivuza.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *