Rutsiro: Kugaburira abana ku mashuri byazanye impinduka mu myigire

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Abanyeshuri ntibagita ishuri kubera gusonza

Bamwe mu barezi n’abanyeshuri bo mu Karere ka Rutsiro bavuga ko gahunda yo kugaburira abana ku mashuri izwi nka ‘school feeding’ yaje ari igisubizo, kuko yakemuye bimwe mu bibazo byari bibangamiye uburezi, by’umwihariko icyo guta amashuri.

Ni ibyagarutsweho mu bukangurambaga, Ikigo cy’lgihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB) gikomeje bujyanye na gahunda igamije gufasha mu kunoza ubuziranenge bw’ibiribwa bigaburirwa abanyeshuri ku mashuri.

Gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri yatangiriye mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 muri 2014, yemezwa na Guverinoma y’u Rwanda muri 2019, aho yahise igirwa itegeko mu mashuri yose.

Aba bana bemeza ko gufatira ifunguro rya saa sita ku ishuri, kandi bagahabwa indyo yuzuye buri munsi, byafashije cyane mu gutsinda neza, ibintu bahurizaho n’abarezi babo

Kubwimana Fabien, wiga kuri G.S Marie Reine Congo-Nile, avuga ko uretse gutsinda neza, gahunda yo kugaburira abana ku ishuri yatumye ikibazo cyo kurita kigabanuka.

Ati: “Bamwe bazaga ku ishuri batariye, kubera ko saa sita twatahaga mu rugo tugiye kurya, ugasanga hari ugarutse atariye kubera ko iwabo batatetse bamwe bakava mu ishuri burundu.”

Uwitwa Niyigena nawe ati “Turarya tugahaga, ibiryo bitetse neza cyane, iyo hatetswe impungure abatazishoboye bahabwa ibindi biribwa. Turiga neza tugatsinda.”

Ababyeyi baganiriye na UMUSEKE, bavuga ko gahunda yo kugaburira abanyeshuri yabafashije kurinda abana guta ishuri, n’inzara bajyaga bagira ibyo bikababuza kwiga uko bikwiye.

Bagaragaza ko bibafasha no gukora neza imirimo yabo ya buri munsi, nyuma y’uko ngo amasaha yabaga yegereje, bakava mu mirima bakajya gutekera abana.

- Advertisement -

Padiri Paul Maniragaba, uyobora ishuri rya Marie Reine Congo-Nile mu Karere ka Rutsiro, yashimye uruhare rwa Leta y’u Rwanda mu guteza imbere gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri.

Avuga ko nk’abarezi bimakaza isuku mu gutegura amafunguro no kugenzura ko yahiye neza mbere yo kuyagabura, kugira ngo adateza uburwayi abanyeshuri, bikagira ingaruka ku buzima n’imyigire ya bo.

Ati “Ahubwo twebwe dufite ikibazo cy’ubucye bw’ibikoresho, kuko dufite abana benshi. Hano duteka inshuro eshatu, abatetsi baravunika, abana bakarya mu byiciro.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dative, avuga ko ubu igikenewe ari ubufatanye hagati y’inzego kugira ngo abanyeshuri bajye barya amafunguro ameze neza, atabatera ibibazo.

Yagize ati: “Uruhare rwacu nk’ubuyobozi ni ugufasha abana bacu kugira uburezi bufite ireme n’ubuzima bwiza, kuko abanyeshuri ari bo Rwanda rw’ejo, kandi ni bo bayobozi b’ejo hazaza.”

Ndahimana Jerome, umukozi wa RSB mu ishami rishinzwe gufasha inganda nto n’iziciriritse kubahiriza amabwiriza y’ubuziranenge, asaba ko ubuziranenge mu kugaburira abanyeshuri bugomba kubahirizwa, kugira ngo iyi gahunda irusheho gutanga umusaruro.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa ku Isi (PAM) rivuga ko u Rwanda ruri mu bihugu bya mbere byimakaje uburezi kuri bose, kandi ko rizakomeza gushyigikira gahunda yo gufasha abanyeshuri gufatira ifunguro ku ishuri, kuko yafashije abana gukura mu mitekerereze no mu mubiri.

Abana bahabwa ifunguro ryinshi kandi ryujuje ibisabwa
Abanyeshuri ntibagita ishuri kubera gusonza
Padiri Maniragaba asaba ko ahari ibikoresho bicye byakongerwa
Ndahimana Jerome, Umukozi wa RSB yasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri kwita ku buziranenge bw’amafunguro y’abanyeshuri

NDEKEZI JOHNSON

UMUSEKE.RW i Rutsiro

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *