U Budage bwemereye u Rwanda  Miliyari zisaga 30 Frw

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
U Budage bwemereye u Rwanda  miliyari zisaga 30 Frw

Guverinoma y’u Budage yemeye gutera u Rwanda inkunga y’asaga miliyari 30 Frw, (miliyoni 20.97 z’Amayero) azashorwa mu mishinga yo gutera inkunga ibikorwa bijyanye no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Ni mu masezerano yashyizweho umukono ku ruhande rw’u Rwanda na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), Yusuf Murangwa ndetse na Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda, Heike Uta Dettmann.

Abo bayobozi n’abandi bari bahagarariye impande zombi baganiriye ku guteza imbere ubufatanye bw’ibihugu byombi.

Ni ibihugu bisanzwe bibanye neza, aho mu mpera z’umwaka ushize wa 2023, Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Kalinda François Xavier, yakiriye Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda, Heike Uta Dettmann, bagirana ibiganiro byibanze ku bufatanye bw’ibihugu byombi banareba ku bindi bikorwa byakongerwamo imbaraga mu rwego rwo gukomeza gushimangira imikoranire myiza hagati y’ibihugu byombi.

U Rwanda n’u Budage bisanzwe bifitanye umubano mwiza kandi w’igihe kirekire ukaba ugaragarira mu bufatanye butandukanye burimo ibyerekeranye n’ubuzima, ubuhinzi, ubucuruzi, no gukorana binyuze mu muryango wa GIZ.

U Budage kandi busanzwe bufasha u Rwanda mu nzego zitandukanye aho tariki 25 Nyakanga 2023 ibihugu byombi byatangije ikigega cya miliyoni 16 z’amayero (Miliyari 20 mu mafaranga y’u Rwanda) kigamije kuzamura imibereho y’abaturage bakennye cyane bo mu Turere 16 two mu Ntara zose.

Amafaranga yo muri iki kigega cyiswe “Pro Poor Basket Fund” yashowe mu bikorwa remezo by’ubukungu bihindura imibereho y’abaturage bijyanye no gutanga akazi kuri benshi higanjemo abagore.

Ni ayo gukoreshwa kandi mu mishinga y’isuku n’isukura, kongera ibikorwa remezo by’ubuvuzi, amashuri abanza, ayisumbuye ndetse no mu bikorwa remezo by’ubuhinzi n’ubworozi birimo ibitunganya umusaruro n’amasoko.

Mu 2022 u Budage bwemereye u Rwanda inkunga ya miliyoni 98.1 z’amayero ni ukuvuga akabakaba miliyari 100 z’amanyarwanda.

- Advertisement -

Ni amasezerano y’ubufatanye bw’imyaka ibiri yasinywe azarangirana na 2024, yo kwifashishwa mu bikorwa bitandukanye bigamije iterambere birimo kuzamura urwego rw’uburezi bw’imyuga n’ubumenyi ngiro, ubuvuzi no gukora imiti n’inkingo, kurengera ibidukikije n’ibindi.

Azashorwa mu mishinga yo gutera inkunga ibikorwa bijyanye no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe

UMUSEKE.RW