Umunyamakuru Kwigira Issa yasoje amasomo y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Umunyamakuru Kwigira Issa muri batatu basoje amasomo y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza muri MKU

Umunyamakuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), Kwigira Issa, ni umwe mu Banyarwanda batatu basoje  amasomo y’icyiciro cya Gatatu (Masters) mu ishuri ry’itangazamakuru n’itumanaho.

Abandi barangije ayo masomo muri Kaminuza ya Mount Kenya University, ni Froduard Muragijimana, Eric Shaba barangije kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Ukuboza, 2024.

Kwigira wakoreye ibitangazamakuru birimo Radio Salus yakoreye imyaka itatu, Radio Ishingiro na Radio Flash FM&TV ubu akaba akorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA).

Uyu ni umusaruro akuye mu rugendo rw’imyaka ibiri amaze muri Kaminuza yiga iki cyiciro kuko yayitangiye mu 2022.

Mu bushakashatsi yakoze yandika igitabo, gifite umutwe ugira uti “The role of Media Clubs in developing Students media literacy in Rwandan Secondary Schools’’.

Avuga ko yanditse kuri iyi nsanganyamatsiko kuko abona ko amatsinda avuga ku itangazamakuru afasha benshi mu banyashuri kuko na we mu mashuri yisumbuye ariho yahereye akora itangazamakuru.

Abonye icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters), nyuma yo kwiga Ikiciro cya Kabiri cya Kaminuza muri Kaminuza y’u Rwanda.

Mu kiganiro na Umuseke, Issa yavuze ko afite intego yo guteza imbere itangazamakuru ry’u Rwanda.

Ati “Nzakomeza nkore itangazamakuru kuko ni umuhamagaro kuri njye, kandi nibiba ngombwa nzaryigisha kandi burya iyo nkoze inkuru, mba nigishije kandi nkoze n’ubuvugizi.”

- Advertisement -

Asaba abakiri bato mu mwuga w’itangazamakuru bamufataho icyitegererezo mu kugira intego.

Ati “Inana nagira abakiri bato, ni ukugira intego kandi bakagira ubumenyi bufitiye abandi akamaro.”

Issa yajyiye ahabwa Ibihembo bitandukanye mu mwuga w’itangazamakuru nk’umunyamakuru w’indashyikirwa, harimo ibyo yahawe n’ibigo bitandukanye nka  REMA, MINAGRI, MINEMA, HDI, ActionAid, na NCDA.

Ubu muri uyu mwaka yahembwe nk’umwe mu banyamakuru batanze ibitekerezo bakazabikoramo inkuru zicukumbuye, ibihembo yahawe n’umuryango Tomson Faundation.

Ibi bihembo yabihawe kuva mu mwaka wa 2013 kugera mu 2024.

Kwigira yabaye umuyobozi mu bigo bitandukanye by’itangazamakuru hano mu Rwanda, nko kuri Flash TV/RADIO ashinzwe ibiganiro (Programs Director), yanabaye kandi umwanditsi mukuru (News Editor),ishami rya Nyagatare.

Yanditse mu binyamakuru bitandukanye birimo rba.co.rw, Igihe.com, umuryango.rw, imirasire.com, n’ibindi.

Yanatoje kandi abanyamakuru batandukanye bari mu mwuga w’itangazamakuru hirya no hino mu gihugu,kimwe mu byo avuga ko bimutera ishema.

UMUSEKE.RW