Umunyamakuru Pascal Habababyeyi wari ufite ubukwe mu cyumweru gitaha yapfuye

Pascal Habababyeyi wakoraga mu kiganiro AHABONA kiba ku Cyumweru kuri Radio/TV10 urupfu rwe rwamenyekanye kuri uyu wa Gatandatu, aho yari arwariye mu bitaro bya CHUK.

Inkuru dukesha Imvaho Nshya ivuga ko Umuyobozi Mukuru wungirije wa CHUK, Prof Nyundo Martin, yabwiye itangazamakuru ko amakuru y’urupfu rwa Habababyeyi yayamenye kuko uyu munyamakuru yari asigaye ari Umuyobozi w’ashami rishinzwe Itumanaho mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK.

Umuyobozi Mukuru wa Tele10 Group ibarizwamo Radio 10 na TV10, Augustin Muhirwa, yavuze ko amakuru y’ibanze yabonye ari uko Pascal Habababyeyi yazize uburwayi butunguranye.

Oswald Mutuyeyezu wakoranaga na Pascal Habababyeyi mu kiganiro AHABONA, yabwiye UMUSEKE ko bari bamaze iminsi bategurana ikiganiro cyo ku Cyumweru atazi iby’uburwayi bwe.

Avuga ko Pascal Habababyeyi yari umuntu witanga cyane mu kazi, no mu bindi bikorwa byose yabaga arimo.

Yagize ati “Pascal yari arwaye ariko ntabwo twabimenye ko yarwaye, n’ubu twateguraga ikiganiro ku wa Kane twaravuganye ntiyambwira ko hari ikibazo afite, ubwo rero ni indwara yagiye.”

Mutuyeyezu twavuganye ari iwabo wa Pascal Habababyeyi ku Mumena mu mujyi wa Kigali, yagize ati “Jyewe mbuze ukuboko kwange kw’ibiryo nta kindi. Kuko yari umuntu mwiza cyane witanga, kiriya kiganiro twagikoraga ari umukorerabushake, kandi yazaga buri munsi, no mu zindi gahunda zose yazaga akanitabira kuruta abakozi bakora mu buryo buhoraho.”

Janvier Nshimyumukiza bita Popote na we wabaye Umunyamakuru, yabwiye UMUSEKE ko Pascal Habababyeyi yari Umunyamakuru w’umwuga, kandi uzi kubana neza n’abantu, akavuga ko itangazamakuru ribuze umuntu w’ingenzi.

Pascal Habababyeyi yari afite ubukwe mu cyumweru gitaha, ku itariki ya 26 Ukuboza, 2024.

- Advertisement -

Mu bigo yakoreye harimo Radio Huguka, Radio/TV10, Ibitaro bya Rutongo, yanakoze mu Mujyi wa Kigali, ubu yari amaze igihe gito abonye akazi muri CHUK.

UMUSEKE.RW