Volleyball: Mamba Beach Volleyball Tournament yahumuye

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ku nshuro ya kabiri ryitabirwa n’amakipe akina mu cyiciro cya mbere, irushanwa ngarukamwaka rya Volleyball rikinirwa ku mucanga rizwi nka ”Mamba Beach Volleyball Tournament”, rigiye gukinwa harimo umwihariko wo kuba rizakinirwa ku bibuga bibiri aho kuba kimwe nk’o byagenze umwaka ushize.

Kuva tariki ya 20 kujyeza ku ya 22 Ukuboza 2024, ni bwo hazaba hakinwa hari irushanwa rya volleyball yo kumucanga “Beach Volleyball” rizwi nka Mamba Beach Volleyball Tournament. Ni irushanwa rigiye gukinwa ku nshuro ya kabiri nyuma y’uko ritangiye kwitabirwa n’amakipe yo mu cyiciro cya mbere ariko kuri iyi nshuro rikazakinirwa ku bibuga bibiri.

abahoze bakina umukino wa Volleyball mu Rwanda babarizwa muri Mamba Volleyball Club, ni bo basanzwe baritegura aho bavuga ko ikiba kigamijwe ari ugukomeza gushyigikira uyu mukino no gukomeza kuwuba hafi kugira ngo ukomeze utere imbere usubire ku gasongero. Ikindi aba bakora, ugusabana na barumuna ba bo bagikina Volleyball nk’ababigize umwuga ndetse babibutsa Indangagaciro zikwiye kubaranga.

Muri uyu mwaka, iri rushanwa ryitabirwa n’abakanyujijeho ndetse n’amwe mu makipe asanzwe akina muri Shampiyona y’Icyiciro cya mbere ya Volleyball mu Rwanda.

Mu rwego rwo kugira ngo iri rushanwa rirusheho kuryoha no kugira ngo hakomeze kubahirizwa Ingengabihe ya shampiyona, kuri iyi nshuro hazakoreshwa ibibuga bibiri birimo Green Park i Gahanga kizaberaho imikino y’amajonjora na Mamba Club Kimihurura hazabera imikino ya nyuma isoza irushanwa.

Ku ruhande rw’amakipe y’abakanyujijeho, amajonjora yatangiye ku wa 13 Ugushyingo, yitabiriwe n’amakipe 13 (ikipe imwe igizwe n’amakipe abiri), ubu bakaba bageze muri ¼.

Imikino ya ½ n’iya nyuma mu bagabo n’abagore harimo n’abakina Icyiciro cya Mbere, izaba kuva tariki ya 20 kugeza ku ya 22 Ukuboza 2024.

Kwinjira kuri iyi mikino yose izabera ku Kimihurura ahakorera Mamba Club byagizwe ubuntu ndetse ubuyobozi bwayo bwavuze ko hari igabanywa ry’ibiciro rizashyirirwaho abazareba iri rushanwa.

Mamba Club isanzwe igira ibindi bikorwa by’imyidagaduro aho habera ibikorwa by’abana, umuziki, Bowling, Ping Pong, Billiard, Piscine n’amacumbi.

- Advertisement -
Irushanwa rya Mamba Beach Volleyball Tournament rigiye kongera gukinwa
Ubuyobozi bwa Mamba Volleyball Club, bwasobanuye byinshi kuri iri rushanwa
FRVB, yashimiye ubuyobozi bwa Mamba Volleyball Club ku bwo gutegura “Mamba Beach Volleyball Tournament”
Ni irushanwa riba riryoheye ijisho
Abakina kinyamwuga na bo bakina iri rushanwa
Abayobozi mu nzego zitandukanye ntibajya babura muri iri rushanwa

UMUSEKE.RW