Abahoze muri FDLR bavuze uko uyu mutwe wanywanye na FARDC

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Abahoze muri FDLR bavuze uko uyu mutwe wanywanye na FARDC

Abashinzwe imikoranire mu bya gisirikare (Defence Attachés) bahagarariye ibihugu bitandukanye mu Rwanda, basuye ikigo cya Mutobo cya Komisiyo y’Igihugu yo Gusezerera no Gusubiza mu Buzima Busanzwe abari Abasirikare (RDRC), bumva ubuhamya butandukanye bw’abahoze bakorana na FDLR.

Iiri tsinda ryakiriwe n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga,wanabasemuriraga  ubuhamya bw’abo bahoze mu ngabo za FDLR .

Abo bahoze mu mashyamba bavuze uburyo FDLR ikorana bya hafi n’ingabo za Congo,Ingabo z’u Burundi, inyeshyamba za Wazarendo.

Bavuze ko  iyi mitwe y’inyeshyamba irwana ihabwa ibikorsho bya gisirikare n’abayobozi ba Congo.

Umuyobozi w’Iki kigo cya Mutobo, Rtd Maj Mudeyi Cyprien, yavuze ko  aba bahoze mu mashyamba ya Congo bigishwa  uburere mboneragihugu mu gihe cy’amezi atatu .  Banigishwa kandi umwuga uzabafasha kugira bigezaho mu gihe basubiye mu buzima busanzwe.

Urugendo rwa  ‘Defence Attachés’ I Mutobo rugamije gusobanukirwa ibibazo bitandukanye  bitezwa n’imitwe yitwaje intwaro  mu karere.

Bavuze ko bahabwaga ibikoresho bya gisirikare na Congo

IVOMO: M0D

UMUSEKE.RW

- Advertisement -
Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *