Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima mu Rwanda (RBC) cyasabye abagaragaza ibimenyetso by’indwara y’ibibembe kutiheza ngo batinde kujya kwivuza bayitiranya n’amarozi, kuko gufata ingamba hakiri kare bifasha gukumira ikwirakwira ry’iyo ndwara no kugabanya ingaruka zayo.
Mu Rwanda hari bamwe mu bantu bandurwa zimwe mu ndwara zititabwaho uko bikwiye, izizwi nka ‘Neglected Tropical Diseases’ (NTDs), zishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abaturage.
Ibibembe ni imwe mu ndwara zititaweho uko bikwiye, ariko u Rwanda rufite intego yo kurandura burundu bitarenze mu mwaka wa 2030.
Iyi ni indwara iterwa n’agakoko kitwa ‘Bacille de Hansen,’ kandura binyuze mu mwuka. Uyirwaye agaragaza ibimenyetso by’amabara yeruruka agenda azenguruka ku mubiri ataryaryata, bamwe bakaba bagaragaza ibimenyetso byayo hakiri kare, ariko bagatinda kujya kwivuza.
Bizimungu Ernest, umwe mu barwaye indwara y’ibibembe wivuriza mu Kigo Nderabuzima cya Nzangwa cyo mu Murenge wa Rweru, mu Karere ka Bugesera, yavuze ko yafashwe n’iyo ndwara mu 2005, ariko ntiyahita amenya ko ari yo kuko yatangiye kwivuza nyuma y’imyaka ine.
Ati: ‘Nabanje kujya ku bavuzi ba Kinyarwanda bambeshya ko bandoze, ari nako bandya amafaranga y’ubusa.’
Akomeza agira ati: ‘Nyuma, nza kwisuzumisha kwa muganga basanga ndwaye ibibembe, barankurikiranira, ndakira. Iyo mba naramenye kare ko ari indwara ivurwa, sinari gutakaza ayo mafaranga yose.’
Mukankwaya Seraphine, na we avuga ko nyuma yo gutangira kwivuriza kwa muganga, yatangiye koroherwa.
Ati: ‘Nagize ibara ku mubiri, ntangira gutekereza ko ari ibisanzwe. Abaganga badusuye batugira inama yo kwisuzumisha, bansuzumye basanga ndwaye ibibembe. Nahise ntangira imiti, ubu ndimo gukira neza.’
- Advertisement -
Abaganga bavuga ko n’ubwo indwara y’ibibembe ivurwa igakira, ari byiza kwivuza hakiri kare kuko iyo watinze, ishobora kugera aho igatera ubumuga budakira.
Rukundo Pierre Celestin, umuforomo ushinzwe by’umwihariko serivisi y’ibibembe n’iy’igituntu mu Kigo Nderabuzima cya Nzangwa cyo mu Murenge wa Rweru, avuga ko n’ubwo indwara y’ibibembe ivurwa igakira, ubwirinzi bwayo bugoye bitewe n’uburyo yanduramo.
Yagize ati: ‘Ni indwara tuvura igakira, umuntu iyo tumubonye kare, bifasha gukumira kudahura n’ingaruka zayo.’
Nshimiyimana Kizito, umukozi muri RBC Ushinzwe kurwanya indwara y’ibibembe mu Ishami rishinzwe kurwanya igituntu n’izindi ndwara zandurira mu buhumekero, avuga ko abantu benshi bataza kwivuza ibibembe, kandi ko bakwiye kubicikaho.
Yagize ati: ‘Twifuza ko umuntu wese ufite ibara ku ruhu, n’aho yaba ataryaryatwa, nagane ikigo nderabuzima cyangwa ivuriro rimwegereye kugira ngo abone ubufasha.’
Kugeza ubu mu Rwanda, indwara y’ibibembe igenda icika, ndetse igihugu gihagaze neza hagendewe ku bipimo by’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO).
Iri shami rya Loni rivuga ko ibihugu biri mu nzira yo kurandura iyi ndwara, hagombye kugaragara munsi y’umurwayi umwe mu baturage 10,000 mu gihe cy’umwaka. Kuri ibi bipimo, u Rwanda ruri kuri 0.02.
Imibare ya RBC igaragaza ko mu mwaka w’imihigo wa 2023-2024, abarwayi b’ibibembe bashyizwe ku miti mu gihugu hose ari 37. Muri abo, 29 bari bafite ubwandu bushya.
NDEKEZI JOHNSON
UMUSEKE.RW i Bugesera