Abasifuzi Mpuzamahanga b’Abanyarwanda batangiye guhabwa amahugurwa ya VAR

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Mu rwego rwo kubafasha kugira ubumenyi ku Ikoranabuhanga ry’amashusho ryunganira abasifuzi, Video Assistant Referee (VAR), abasifuzi mpuzamahanga b’Abanyarwanda, batangiye guhabwa amahugurwa kuri iri Koranabuhanga.

Mu minsi ishize, ni bwo hamenyekanye amakuru avuga ko Stade Amahoro yamaze kugezwamo ibikoresho by’ikoranabuhanga rya VAR ndetse biteganyijwe ko isuzuma rya ryo rizakorwa muri Gashyantare 2025.

Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, ni uko kuri uyu wa Gatanu abasifuzi mpuzamahanga b’Abanyarwanda bose, batangiye guhabwa amahugurwa ya VAR azamara iminsi itatu. Ni amahugurwa ari kubera muri Stade Amahoro, agatangwa n’impuguke zaturutse muri FIFA.

Mu bari guhugurwa, harimo na Mukansanga Salima uherutse guhagarika gusifura hagati ariko agahitamo gushyira imbaraga mu kuba umusifuzi wa VAR.

Uretse kuba aya mahugurwa ari gutangwa n’impuguke za FIFA, na Ntagungira Céléstin uzwi nka Abega, ari mu bari gusangiza ubumenyi aba basifuzi.

Ikoranabuhanga rya VAR, rikomeje kwifashishwa hirya no hino ku Isi
Muri Stade Amahoro, hamaze gushyirwa ibikoresho bya VAR
VAR yunganira abasifuzi
Mu cyumba cya VAR, haba harimo abasifuzi babihuguriwe
VAR yifashishwa hemezwa cyangwa hangwa igitego

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *