Umutoza Seninga Innocent yamaze gutandukana n’ikipe ya Gendarmerie FC yo muri Djibouti nyuma y’amezi 5 ayigizemo kubera ikibazo cy’amikoro.
Ni itandukana ryatunguye benshi byumwihariko abanyarwanda bumvaga Seninga agiye gukorera amateka ahambaye muri iki gihugu ndetse akaba umwe mu batoza b’Abanyarwanda bari bafite akazi hanze.
Byagenze gute ngo Seninga atakaze akazi?
Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru muri Djibouti ikinwa n’amakipe agera ku 10, gusa hafi ya 1/2 aya makipe yose akaba ari amakipe ya Gisirikare.
Mu kwezi gushize, nibwo aya makipe yose ya Gisirikare arimo na Gendarmerie FC yotozwaga na Seninga Innocent, yahisemo gukoresha abakinnyi b’abasirikare ndetse n’abatoza babo kugira ngo bagabanye amafaranga batangaga ku abakinnyi n’abatoza basanzwe.
Ibi byabaye mu buryo bwo kugabanya amafaranga aya makipe yakoreshaga kuko abakinnyi b’abasirikare bazahabwa umushahara wa Gisirkare usanzwe.
Ibi rero byatumye Seninga Innocent nawe amenyeshwa ko atazakomezanya n’ikipe yatozaga ahubwo ko umutoza wungirije w’umusirikare ariwe uhabwa ikipe.
Ibi nti byakoze kuri Seninga Innocent gusa ko n’abakinnyi b’abanyamahanga bakinaga muri aya makipe bamaze gusezerwa.
Nyamurangwa Moses wari wajyanwe na Seninga Innocent niwe wasigaye muri Gendarmerie Fc kuko iyi kipe yamusabye ko yakomeza kubakinira imikino yo kwishyura.
- Advertisement -
Biravugwa ko igisirikare cya Djibouti nikimara kwisuganya cyabonye amikoro ahagije aribwo kizongera gutekereza ku bakinnyi basanzwe.
UMUSEKE.RW