Amajyepfo: Imibiri isaga 13000 igiye kuvanwa mu nzibutso zidatunganijwe

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Imibiri 362 yavanywe mu mva rusange yashyinguwe mu cyubahiro.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice avuga ko hari imibiri isaga 13000 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batangiye kuvana mu Nzibutso zitujuje ibisabwa.

Ibi Guverineri yabivuze ubwo hashyingurwaga mu cyubahiro, imibiri 362 yakuwe mu mva rusange zo mu Murenge wa Musambira mu Karere ka Kamonyi.

Guverineri Kayitesi avuga ko iyo mibiri yari iruhukiye mu nzibutso za Jenoside ndetse n’imva rusange zigera kuri 55 mu Ntara yose y’Amajyepfo.

Ati:’Imva nyinshi ziruhukiyemo iyo mibiri ziherereye mu Karere ka Nyanza ndetse n’Akarere ka Gisagara’.

Avuga ko mu nzibutso n’imva bitujuje ibisabwa bavanyemo iyi mibiri, hazashyirwa ibimenyetso biranga amateka ya Jenoside, ntihafatwe nk’ahantu hasanzwe.

Kayitesi yashimiye Imiryango ifite ababo bashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kibuza abizeza ko aho baruhukiye batazongera kuhimurwa.

Kanyamibwa Callixte wari uhagarariye Imiryango yashyinguye ababo uyu munsi, avuga ko ari ku nshuro ya 3 bashyingura iyi mibiri, kuko Jenoside igihagarikwa, babanje kuyishyingura by’agateganyo.

Ati:Iki ni igikorwa twari tumaze iminsi dutegura kuba tukigezeho twumva turuhutse ku mutima’.

Perezida wa IBUKA mu Karere ka Kamonyi, Mwenedata Zacharie avuga ko gushyingura imibiri mu cyubahiro bigomba kujyana no gutunganya amasanduku arimo imibiri y’ababo kuko amenshi akozwe mu biti bisaza vuba.

- Advertisement -

Ati:’Ikigiye gukurikiraho ni ugutunganya imibiri iri muri ayo masanduku ashaje tukayishyingura itarangirika’.

Past Uwanyirigira Cyprien watanze ubuhamya, yavuze ko imibiri 362 yavanywe mu mva i Musambira yiganjemo iy’Abatutsi bahahungiye bavuye mu cyahoze ari Komini Nyabikenke, Nyamabuye, Taba, na Runda.

Imibiri 362 yavanywe mu mva rusange yashyinguwe mu cyubahiro
Ba Gitifu bo mu Mirenge y’Akarere ka Kamonyi bunamiye imibiri y’abatutsi biciwe iMusambira.
Past Uwanyirigira Cyprien watanze ubuhamya
Inzego zitandukanye zo mu Ntara y’Amajyepfo zunamiye abashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside mu Kibuza ho mu Karere ka Kamonyi.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice avuga ko batangiye kwimura imibiri isaga 13000 yari ishyunguwe mu nzibutso n’imva zitujuje ibisabwa.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Kamonyi.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *