Amajyepfo: Umushinga wo kubaka Hoteli umaze imyaka 20 mu mpapuro

Umushinga wo kubaka Hoteli y’inyenyeri eshanu  umaze imyaka 20 waheze mu mpapuro ndetse  Kampani ibishinzwe na Guverineri ngo nta mushoramari uraboneka.

Uyu mushinga wo kubaka Hoteli y’inyenyeri eshanu ni igitegerezo abikorera bo mu cyahoze ari Perefegitura ya Gitarama bagize bafatanije n’Inzego za leta  zitandukanye zo muri iyo Perefegitura, Umukuru w’Igihugu Paul Kagame aragishyigikira ndetse abatera inkunga ya miliyoni 10 ubwo yasuraga abayituye mu mwaka wa 2004.

Icyo gihe nta Hoteli nimwe yabaga mu Mujyi wa Gitarama, abikorera ku bufatanye n’inzego zariho icyo gihe bashatse ikibanza bakibona mu Murenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga ubu ni hafi y’umuhanda mugari wa Kaburimbo ugana iKigali.

Ahagombaga kubakwa iyo Hoteli  himuwe abaturage aho kuhashyira icyo gikorwaremezo umukuru w’Igihugu yateye inkunga, hubakwa ibigega by’amazi kubera ko muri ako gace ari ho bamwe mu bayobozi b’Akarere bari batuye.

Uko imyaka ihita indi igataha, byaje kuba ngombwa ko ahagombaga gushyirwa Hoteli hashakishwa ikindi kibanza giherereye mu Murenge wa Shyogwe ahagana mu rugabano ruhuza Akarere ka Muhanga ndetse n’aka Ruhango.

Mu nama Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiranye  n’abavuga rikumvikana bo mu Ntara y’Amajyepfo yasabye ko kubaka iyi Hoteli   bishyirwa mu bikorwa mu maguru mashya nta rundi rwitwazo.

Umuyobozi ukuriye Kampani bise RMK(Ruhango, Muhanga Kamonyi) ari nayo yahawe inshingano zo kubaka Hoteli utu turere duhuriyeho, Twagiramutara Kalifani yabwiye UMUSEKE ko RDB yabashakiye umushoramari wo mu gihugu cya Turquie ariko basuzumye basanga nta bushobozi bufatika afite bwo kuzamura Hoteli yo muri uru rwego biba ngombwa ko bamureka.

Twagiramutara avuga ko mu nama zitandukanye bagiranye na ba Guverineri b’Intara y’Amajyepfo uko bagiye basimburana kugeza uyu munsi banzuye ko Muhanga itanga ubutaka, Ruhango na Kamonyi bagatanga miliyoni 100 bose hamwe.

Ati “Kuva bampaye izo nshingano nta faranga na rimwe utu turere turatanga, ahubwo uwo mushoramari wari wahawe isoko ryo kubaka Hoteli yatangiye kutujyana mu nkiko.”

- Advertisement -

Twagiramutara akavuga ko ubuyobozi bw’Intara burimo kubahirikiraho ibibazo kandi Umukuru w’Igihugu yarabagiriye Inama ko bagomba kubijyanamo.

Ati “Mu ijambo rimwe nakubwira ko ari umushinga wadindiye, gusa icyizere kindi mfite n’ijambo Umukuru w’Igihugu yavuze kuko adashobora kwemera ko umushinga yateye inkunga udindira.”

Twagiramutara avuga ko kugeza ubu nta wundi mushoramari uraboneka usibye ibyo babwirwa na RDB.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice avuga ko barimo gushakisha abashoramari bazabafasha gushyira mu bikorwa uyu mushinga.

Ati “Kuba bataraboneka nicyo cyadindije umushinga, ibindi birenze kuri ibyo wavugana n’Umuyobozi wa Kampani ya RMK, kuko niwe muvugizi wayo.”

Ubutaka Akarere ka Muhanga katanze bufite hegitari 17.8 ubu kuri ubwo butaka nta buye ry’ifatizo rihari usibye imyaka y’abaturage yonyine.

Nta buye ry’ifatizo rirashyirwa ahazubakwa Hoteli
Ubutaka bwagombaga kubakwaho Hoteli buhinzeho imyaka y’abaturage

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Amajyepfo