Amb. Sheikh Saleh yakebuye Abavugabutumwa b’Umuryango w’Abayisilamu

Biciye mu kiganiro yagiranye na bo, Ambasaderi, Sheikh Saleh Habimana wigeze kuba Mufti w’u Rwanda, yaganiriye n’Abavugubutumwa b’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda [RMC], abagira inama yo gutahiriza umugozi umwe mu bikorwa by’Iterambere by’uyu muryango.

Nyuma yo gutorerwa kuyobora Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda [RMC], Sheikh Sindayigaya Mussa, yakomeje kugaragaza inyota yo gushyira ku murongo ibyo uyu muryango wakomeje kunengwa ko bitameze neza. Bimwe mu byakomeje kuranga uyu muryango mu myaka myinshi ishize, ni ukudashyira hamwe kw’Abayisilamu no gushyiraho gahunda zihamye zijyanye n’Iterambere.

Mu minsi ishize, afatanyije n’abo batoranywe kuyobora RMC, Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Mussa, yazengurutse mu Ntara z’Igihugu agirana ibiganiro bitandukanye n’Abayisilamu ndetse abagezaho gahunda ziteganywa z’Itarembere muri uyu Muryango mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere.

Ni muri urwo rwego, Abavugubutumwa muri RMC, basabwe na Amb. Sheikh Saleh Habimana, gushyigikira ubuyobozi bw’uyu muryango muri iki gihe cy’imyaka itanu iri imbere. Basabwe kandi gushyira hamwe kugamije Iterambere mu bikorwa bitandukanye. Bibukijwe ko gushyira hamwe ari ryo zingiro ry’igisubizo kirambte ku Iterambere n’ahazaza mu Bayisilamu batumye mu Rwanda.

Mu minsi ishize, Mufti Sheikh Sindayigaya Mussa, aherutse gutangaza ko muri buri Karere hagiye kuzubakwa ishuri rya Quran mu rwego rwo gusakaza Idini ya Islamu mu Gihugu hose.

Amb. Sheikh Saleh Habimana, yasabye Abavugabutumwa gushyira hamwe

Yabibukije ko gushyira hamwe ari cyo gisubizo ku Iterambere rirambye mu Muryango w’Abayisilamu mu Rwanda [RMC]
UMUSEKE.RW