Nyuma yo gutandukana na Sandvikens IF yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Suède, Byiringiro Lague yagarutse mu Rwanda ahita atangira ibiganiro n’ikipe y’Ingabo yahozemo mbere yo kujya ku Mugabane w’i Burayi.
Kuri uyu wa mbere, ni bwo uyu mukinnyi ukina aca ku ruhande mu gice cy’ubusatirizi, yageze mu Rwanda akubutse muri Suède nyuma yo gutandukana na Sandvikens IF yahozemo.
Ubwo yageraga ku kibuga cy’indege mpuzamahanga i Kanombe, Lague yahahuriye n’abarimo umuyobozi wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadée ndetse bifuzaga ko yahita akatira mu Nzove.
Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko uyu mukinnyi yahise ajyana n’aba bayobozi ku biro by’ikipe biherereye Zinia. Habayeho ibiganiro hagati y’impande zombi ariko bitigeze bishyirwaho umukono. Amakuru avuga ko Byiringiro yasabye abayobozi ba Rayon Sports kumuha umwanya agatekereza ku byo baganiriye ubundi akazababwira umwanzuro we mu gice cya vuba.
Ubuyobozi bwa Gikundiro bwo bivugwa ko bwanze kwizera uyu mukinnyi ngo bumurekure nk’uko yabusabye kumuha umwanya wo kubanza kuruhuka. Andi makuru aturuka i Shyorongi, avuga ko APR FC na yo iri kuvugana nawe ndetse ibiganiro bigeze kure.
Abari hafi ye, bavuga ko we mu gihe yaba atandukanye n’ubuyobozi bwa Rayon ngo ajye kuruhuka nk’uko yabisabye, yahita yerekeza i Shyorongi gusinyira ikipe y’Ingabo yamuhaye byinshi mbere yo kuva mu Rwanda.
Lague yazamukiye muri Vision FC, ahava ajya mu Intare FC aho yavuye akomereza muri APR FC. Kuri ubu, ni umugabo wubatse ufite umugore n’abana babiri.
UMUSEKE.RW
Apana apr aragya police