Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yavuze ko “gahunda yabo ari ukujya i Kinshasa”

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Corneille Nangaa aganira n'abanyamakuru

*Nangaa yavuze ko “Etat de siege irangiye muri Kivu ya Ruguru no muri Ituri”

Corneille Nangaa ukuriye ihuriro AFC/M23 yabwiye abanyamakuru i Goma ko badahari ngo bahave kuko ntaho kujya handi bafite, yavuze ko kubohora Congo bizagera i Kinshasa.

Ikiganiro n’abanyamakuru cyari kuba ejo hashize ariko ntibyashoboka. UMUSEKE ufiteyo umunyamakuru MUKWAYA Olivier.

Corneille Nangaa yavuze ko bagiye kuzana ubuzima bushya mu mujyi wa Goma harimo kuwusukura, gutangira ibikorwa by’iterambere no gufasha abaturage gusubira mu byabo.

Nangaa yashinje leta ya Tshisekedi gufata impunzi bugwate, kugira ubutegetsi bushingiye kurwango no guheza bamwe bishingiye ku bwoko.

Yavuze ko Tshisekedi yahaye intwaro abaturage badafite imyitozo, ahamagaza abacanshuro n’ingabo z’amahanga harimo SADC Abarundi, abacanshuro na FDLR, Mai Mai na Wazalendo kandi ko bose batsinzwe.

Nangaa yasezeranyije kubana neza n’abaturanyi ba Congo.

Yagize ati “Twafashe intwaro kubera ingingo ya 64 y’itegeko nshinga isaba buri wese kurwanya ukoresha ubutegetsi mu nyungu ze.”

Yamaganye abavuga ko ihuriro AFC/M23 rifashwa n’u Rwanda atari byo, ko bo barwana bashaka kubaho mu gihe abandi barwanira guhembwa.

- Advertisement -

Iki kiganiro kirimo abandi bakuriye AFC/M23 barimo Bertrand Bisimwa.

LIVE VIDEO

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *