Etincelles ikwiye kurangarira gushaka abatoza bashya?

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma y’uko uwari umutoza mukuru wa Etincelles FC iterwa inkunga n’Akarere ka Rubavu, atandukanye na yo kubera ububwayi bwakomeje kumubera ikigeragezo, abasanzwe baba hafi cyane y’iyi kipe, bahamya ko atari igihe cyiza cyo kurangarira mu guhita hashakwa undi nyamara ifite ufite Licence B-CAF, kandi igomba no kurwana mu myanya mibi irimo.

Mu Ukuboza 2024, ni bwo ubuyobozi bwa Etincelles FC, buyobowe na Ndagijimana Enock, bwavuze ko bwari bumaze kwandikira Nzeyimana Mailo amabaruwa agera kuri abiri, aho bwavugaga ko bumushinja guta nyamara uyu mutoza we akavuga ko mu gihe cyose atari mu kazi, byabaga byatewe no kujya kwivuza uburwayi bw’umutima bivugwa ko amaranye igihe.

Nyuma yo gusoza imikino y’igice kibanza cya shampiyona, uyu mutoza n’ubundi yahise asubirwa iwabo mu gihugu cy’u Burundi, kugira ngo abashe gukomeza kwivuza neza. Amakuru ava mu Karere ka Rubavu, avuga ko Nzeyimana yamaze gutandukana na Etincelles FC ndetse hanatangiye gutekerezwa umusimbura we.

Gusa bamwe mu bakunzi b’iyi kipe iri mu myanya y’inyuma ndetse ikomeje kurwana ngo irebe ko yahava ikigira imbere, bavuga ko atari igihe cyiza cyo kurangarira mu gushaka undi mutoza usimbura uwagiye kuko ikipe ifite Kalisa François ufite Licence B-CAF kandi nawe amaze guhesha iyi kipe amanota.

Abavuga ibi kandi, bashingira ku kuba Kalisa ari umwe mu batoza bamenyereye iyi shampiyona kandi kugeza ubu imibare ye atari mibi kuva aho asa n’uwafatiye inshingano by’agateganyo. Etincelles FC ifitanye umukino wo kwishyura na AS Kigali mu mikino y’Igikombe cy’Amahoro mu cyiciro cya kabiri mu ijonjora ry’ibanze. Ni umukino uteganyijwe kuzakinwa ejo Saa Cyenda z’amanywa kuri Stade Umuganda. Ubanza warangiye Abanya-Rubavu batsinze Abanya-Mujyi ibitego 3-2.

Ku rutonde rwa shampiyona, Etincelles FC iri ku mwanya wa 13 n’amanota 14 n’umwenda w’ibitego bine.

Bamwe mu bakunzi ba Etincelles FC barasaba ko Kalisa agumana ikipe
Etincelles FC ntikwiye kurangarira mu gushaka undi mutoza kandi ifite ufite Licence B-CAF

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *