Gicumbi: Hakozwe umukwabu ku batobora amazu bitwaje intwaro gakondo

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Ni kenshi abaturage bakunze gutabaza ko batoborerwa amazu bakibwa

Mu karere ka Gicumbi, mu Murenge wa Byumba, kuwa 23 Mutarama 2025, hakozwe umukwabu ku bakekwaho ubujura, batobora inzu bitwaje intwaro gakondo, hatabwa muri yombi abantu babiri.

Abatawe muri yombi bakekwaho kandi kwirara  mu mirima y’abaturage  bakarandura imyaka itari yera, byagera mu gihe cyo gusarura  abantu bagahura n’ igihombo gikabije.

Ubuyobozi bw’ Umurenge wa Byumba bwasabye abaturage gukora neza amarondo  kinyamwuga, bakagira uruhare mu gucunga umutekano w’ ibyabo ndetse aho bacyetse ubugizi bwa nabi bagatangira amakuru ku gihe.

Umwe mu baturage  baganirije UMUSEKE bavuga ko mu ijoro yasanze umwe mu nsoresore yiraye mu murima we ari kwiba ibitunguru agafatwa kandi ibyo yibaga byari bitaragera igihe cyo gusarurwa.

Muri iryo joro kandi, ku bufatanye n’ irondo ry’umwuga hanafashwe undi ucyewaho ubujura kuko yari yitwaje intwaro gakondo zifashishwa cyane mu gutobora amazu mu masaha y’ijoro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byumba Ngezahuhuremyi Theoneste avuga ko uruhare rwa buri wese rukenewe, ndetse aho bacyetse ubujura bagatangira amakuru ku gihe bigakumirwa hacyiri kare .

Ati”Kuba bahuye n’irondo, nubundi ni ugukumira niko kamaro kirondo, abaturage barasabwa gukomeza ubufatanye mu kwicungira umutekano, no gutangira amakuru ku gihe”.

Yasabye abaturage kujya bagenzura , bakamenya abinjira n’abasohoka mu Midugudu yabo.

Ikibazo cy’ ubujura mu karere ka Gicumbi gikunze kugarukwaho n’ abaturage, aho bamwe bashikuzwa amasakoshi na Telefoni.

- Advertisement -
Bitwazaga ibyuma mu gihe bagiye kwiba
Akekwaho kwiba akoresheje intwaro gakondo
Uyu yiraraga mu mirima y’abaturage akayirandaguza

NGIRABATWARE EVENCE

UMUSEKE.RW/ GICUMBI

 

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *