Gisagara: Hagiye kubakwa urugomero ruzakuba kabiri umusaruro w’ubuhinzi

MUGIRANEZA THIERRY MUGIRANEZA THIERRY

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara butangaza ko umushinga wo kubaka urugomero rufata amazi yo kuhira rwa Giseke, ugiye gutangira muri ako Karere ruzatuma umusaruro ukomoka mu buhinzi wikuba kabiri.

Ku wa Gatatu, tariki ya 22 Mutarama 2025, nibwo Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Bushinwa zasinye amasezerano y’inguzanyo ya miliyoni 47$ (arenga miliyari 65,5 Frw) azafasha gushyira mu bikorwa umushinga wo kubaka urugomero rufata amazi yo kuhira rwa Giseke.

Aho muri Giseke ni ahantu imirenge itatu ya Musha, Ndora na Save ihurira mu Karere ka Gisagara.

Aya masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa na Ambasaderi Wang Xuekun w’u Bushinwa i Kigali, akaba ateganya ko iyi nguzanyo izatangwa na EXIM Bank yo mu Bushinwa, ikazishyurwa mu gihe cy’imyaka 20.

Mu isinywa ryayo Minisitiri Yusuf Murangwa, yavuze ko ari inguzanyo ihendutse cyane kuko izishyurwa ku nyungu ya 2%, mu gihe u Rwanda ruzatangira kuyishyura nyuma y’imyaka 6.5.

Ati “Ni inguzanyo nziza yo kwishyura mu gihe kirekire kandi ifite n’inyungu iri hasi cyane. Umushinga ni uwo kuhira mu Karere ka Gisagara, uzafasha ingo nyinshi zirimo Abanyarwanda 4500, gukora akazi k’ubuhinzi buhira imyaka kugira ngo imyaka itagira ikibazo kijyanye n’imihindagurikire y’ibihe.”

Biteganyijwe ko Abanyarwanda bo mu ngo zirenga 915 zirimo abantu 4578 ari bo bazungukira muri uyu mushinga, ukazanafasha muri gahunda yo kwihaza mu biribwa mu karere ka Gisagara no mu gihugu muri rusange.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Habineza Jean Paul, yabwiye UMUSEKE ko abaturage baho bashimira Perezida Kagame ubarebera ibikwiye.

Ati” Uyu mushinga witezweho impinduka mu iterambere, kuko ubuhinzi aribwo bugize igice kinini cy’ ubukungu bw’Akarere.”

- Advertisement -

Asobanura ko uyu uyu mushinga uzazamura ubuhinzi bwuhira kandi uzamure umusaruro ku bihingwa byatoranijwe kuhahingwa.

Ati” Ubutaka bwuhirwa ahanini buri mu bishanga bifite hegitari zisaga 1000, butanga toni zisaga 10,000. Twizera aho urugomero ruzubakwa umusaruro ushobora kwikuba kabiri.”

Urugomero rwa Giseke ruzaba rufite ubujyakuzimu bwa metero 27,5, rushobora kubika metero kibe miliyoni 6,5, azakusanywa ku buso bwa kilometero kare 56,9 zirukikije.

Aho ruzubakwa hakaba hasanzwe hahingwa umuceri, ibigori, ibishyimbo n’ imboga.

Minisitiri Murangwa na Ambasaderi Wang Xuekun w’u Bushinwa basinya amasezerano y’inguzanyo yo kubaka urugomero muri Gisagara

MUGIRANEZA THIERRY 

UMUSEKE.RW i Gisagara

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *