Impinduka muri Guverinoma ntiziraba ahubwo – Perezida Kagame

Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, yasubije abibaza ku mpinduka zimaze iminsi ziba muri Guverinoma y’u Rwanda, avuga ko ahubwo bikiri mu ntangiriro kandi ko ari ngombwa kuzikora bitewe na byinshi birimo imiterere y’Igihugu n’ibindi.

Kuva hajyaho Guverinoma nshya igomba kuyobora u Rwanda muri iyi manda y’imyaka itanu iri imbere. Perezida Paul Kagame, ni we wongeye kugirirwa icyizere cyo gukomeza kuyobora u Rwanda kugeza mu 2029.

Nyuma yo gushyiraho Guverinoma nshya muri iyi manda, Perezida Paul Kagame nta bwo yatinze gukora impinduka mu myanya itandukanye. Iziheruka gukorwa, ni izo muri Minisiteri ya Siporo no muri ba Ambasaderi bahagarariye u Rwanda mu bihugu bitandukanye.

Agaruka ku mpinduka zikomeje gukorwa muri Guverinoma, Umukuru w’Igihugu, yavuze ko ahubwo nta ziraba kuko bikiri mu ntangiriro. Yavuze ko impinduka ziterwa na byinshi birimo imiterere y’Igihugu.

Ati “Impinduka muri Guverinoma, ntiziraba ahubwo. Turacyari ku ntangiriro. Ndabivuga mpereye ko bihera kuri byinshi kandi n’imiterere y’igihe, imiterere y’Igihugu n’abantu ariko n’icyifuzo cy’Ubuyobozi bw’Igihugu buba bwifuza ko twakora ibintu neza nta guta igihe, bishoboye no kugabanya icyo bidutwara, icyo bidusaba byose bigakubira hamwe.”

Umukuru w’Igihugu kandi, yavuze ko atajya atinda gufata ibyemezo byo gukora impinduka mu gihe cyose yaba yabonye amakosa ku Muyobozi runaka uri muri Guverinoma.

Ati “Iyo nabonye ko hari ikigomba guhinduka ntabwo nta umwanya. Niyo narara nywugushyizemo nkakubonamo ikintu cyangiza, umunsi ukurikiyeho, nkuvanaho. Kuko si wowe mbona mu kazi, ndeba igihugu n’inyungu zacyo mbere na mbere.”

Impinduka ziheruka kuba muri Guverinoma, ni izabaye ku wa 20 Ukuboza 2024.

Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, yavuze ku mpinduka zimaze iminsi zigaragara muri Guverinoma y’u Rwanda

UMUSEKE.RW

- Advertisement -