Naima Jamal, umukobwa w’umunya-Ethiopia, yashimuswe anakorerwa iyicarubozo n’abagizi ba nabi bo mu gihugu cya Libya, bari gusaba amafaranga menshi kugira ngo abone kurekurwa.
Naima w’imyaka 20 y’amavuko yafashwe bugwate nyuma yo kugera muri Libya muri Gicurasi 2024, kuva icyo gihe atangira gukorerwa iyicarubozo rikomeye.
Umuryango we uvuga ko uko iminsi yicuma, abo bagizi ba nabi bashyiraho amananiza yo kumurekura, kugeza ubwo bavuga ko bagomba guhabwa ibihumbi 6$.
Ku wa 06 Mutarama 2025, umuryango wa Naima wohererejwe amashusho amugaragaza akorerwa iyicarubozo rikomeye.
Yari aziritse umubiri wose, bamushyize ibitambaro ku munwa; inyuma ye hari abandi birabura barenga 50 nabo bafashwe bugwate.
Impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, David Yambio, yamaganye ubu bugizi bwa nabi avuga ko muri Libya habaye irimbukiro ry’Abirabura, aho bashimutwa bagakorerwa ibikorwa by’ubunyamaswa.
Ati: “Hashyirwaho ibiciro kugira ngo abantu bashimuswe barekurwe, kandi abo bagizi ba nabi bafite imitekerereze y’ubucakara nk’ubwo mu kinyejana gishize.”