Perezida wa Repubulika Paul Kagame , yihanganishije mugenzi we wa Turkey, Recep Tayyip Erdoğan nyuma y’inkongi yibasiye hoteli ya ski resort iri mu Ntara ya Bolu mu Majyaruguru y’u Burengerazuba bw’iki gihugu.
Ku mugoroba wo kuwa 20 Mutarama 2025, nibwo iyi hoteli ya ski resort yibasiwe n’inkongi, maze abagera kuri 76 bahasiga ubuzima .
Amakuru avuga ko iyo hoteli yari irimo abantu 234 baje kuharuhukira mbere yuko ifatwa n’inkongi.
Perezida Kagame abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yagize ati “ Ndihanganisha mbikuye ku mutima Perezida Recep Tayyip Erdoğan n’abaturage ba Turkey ku bw’umuriro wadutse kuri ski resort in Bolu. Twifatanyije n’imiryango yose yabuze ababo ndetse n’abandi bagizweho ingaruka n’ibi byago. Kandi twifurije gukira vuba abakomeretse.”
Minisitiri w’ubutabera w’iki gihugu yatangaje ko kuzimya iyi nkongi byasabye amasaha 12 ndetse ko abantu icyenda bakekwa kugira uruhare muri iyi nkongi bamaze gutabwa muri yombi.
Ni mu gihe Minisitiri w’Ubuzima w’iki gihugu avuga ko kugeza ubu abantu bakomerekeye muri iyi nkongi ari abantu 51, umuntu umwe ari kwitabwaho byihariye naho abandi 17 bamaze gusezererwa mu Bitaro.
Nubwo icyateye iyi nkongi kitaramenyekana, Guverineri w’Intara ya Bolu, Abdulaziz Aydin, yatangaje ko umuriro watangiriye muri resitora w’iyi hoteli ukomereza muri etaje ya ya kane y’iyi hoteli, ukomeza gukwira hoteli yose.
UMUSEKE.RW