Kamonyi: Umuturage uvuga ko yasenyewe na Visi Meya wa Karongi agiye kubakirwa

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu yitabiriye Inteko y'abaturage mu karere ka Kamonyi

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr Patrice Mugenzi , yasabye ko umuturage uvuga ko yasenyewe inzu yari yubakiwe na leta n’umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Karongi, afashwa ndetse agasanirwa vuba iyo nzu.

Yabitangarije mu Nteko y’abaturage yabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 21 Mutarama 2025, mu Murenge wa Gacurabwenge,Akagari ka Kigembe,Umudugudu wa Mushimba, nyuma y’ikibazo cy’uyu muturage.

Ni Inteko yari yitabiriwe n’abandi bayobozi batandukanye barimo Guverineri w’Intara y’Amajyepfo,Kayitesi Alice, Meya w’Akarere ka Kamonyi,Dr NAHAYO Sylivere ,  ndetse n’abayobozi batandukanye b’Imirenge igize aka karere.

Amakuru avuga ko Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Karongi yakoreye impanuka mu karere ka Kamonyi umwaka ushize,  imodoka ye igasanya inzu y’umuturage.

Umuturage uri mu kigero cy’imyaka 70 witwa Claver, mu nteko y’abaturage yavuze ko  tariki ya 10 Kanama 2024,  inzu ye yasenywe n’imodoka y’umwe mu bayobozi b’Akarere ka Karongi .

Ati “ Imodoka imaze kunsenyera inzu, Polisi yo kuruyenzi yarahageze , irambwira iti wowe kuwa kabiri uzaze ku Ruyenzi, tuzakubwira inzira ugomba kunyuramo, ngeze ku ruyenzi abapolisi bampa impapuro.”

Uyu avuga ko yabwiwe ko izo mpapuro zizamufasha kumusanira inzu.

Ati “ Ubu iyo nzu iri aho ku muhanda, irunzeho ibiturusu, ni amayobera, nkaba nagira ngo munyereke inzira ngomba kunyuramo.”

Visi Meya Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Kamonyi, UWIRINGIRA Marie Josee, yemeye ko ibyo umuturage avuga ari ukuri ndetse inzego ziri kubikurikirana.

- Advertisement -

Ati “ Nibyo koko inzu ya karaveri ndetse n’uwo baturanye kuko ni inzu ya two in one,yasenywe n’imodoka ya Visi Meya wa Karongi,yari ikoze impanuka.Ikibazo cyaje kuba, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge yohereje ushinzwe imiturire, ahageze, uriya n’umuturanyi we banga kumwereka icyangombwa cyo kumusanira , baramubwira ngo impapuro zacu ntabwo tuzikwereka.”

Visi Meya avuga ko nyuma yo kuganira na visi meya wa Karongi , akamubwira ko ari gukurikirana ibijyanye n’ubwishingizi,  kugeza ubu hari gukorwa igenagaciro ry’inzu ye kugira ngo uyu muturage abashe gusanirwa.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu, Dr Patrice Mugenzi, yahise asaba ko uyu muturage ndetse na mugenzi we bashakirwa aho kuba.

Ati “ Uriya muturage mumubonere aho atura na mugenzi we , ibindi muzabikurikirane ariko umuturage mwamuboneye aho atura.”

Muri iyi Nteko y’abaturage, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yanasabye abaturage gukomeza kwirinda ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bitemewe, kureka gusengera mu nsengero zitujuje ibyangombwa no gukomeza guharanira iterambere ry’Igihugu.

Yashimiye kandi umusanzu w’urubyiruko muri aka karere anarusaba gukomeza kwigirira ikizere no guharanira iterambere ry’igihugu cyabo.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Dr Patrice Mugenzi yasabye ko   ikibazo  cy’uyu muturage  gikemuka vuba
Habayeho no gusabana ku baturage n’abayobozi

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo nawe yari mu Nteko y’abaturage

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *