Kicukiro: Barashima ‘Kura Organisation’ yabahinduriye ubuzima

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson

Abakobwa 20 bo mu Karere ka Kicukiro bigishijwe gutunganya imisatsi n’ubwiza, bahawe impamyabushobozi, bishimira ko ubu batagifite impungenge z’ubushomeri.

Ibi babitangaje kuri uyu wa Mbere, tariki ya 20 Mutarama 2025, ubwo basozaga amasomo bari bamazemo amezi umunani, arimo abiri yo kwimenyereza.

Aya masomo bayahawe n’Umuryango Kura Organisation ukorera mu Kagari ka Busanza, mu Murenge wa Kanombe.

Abakobwa 20 bahawe aya masomo barimo ababyaye imburagihe, bakaba barafashijwe kwiga umwuga kugira ngo ubafashe kwiteza imbere no guteza imbere imiryango yabo.

Uwizeyimana Clarisse uvuka mu Karere ka Ngororero yavuze ko kuva yavuka yari abayeho mu buzima butari bwiza, ariko nyuma yo kwigishwa umwuga, kuri ubu akanyamuneza kagarutse ku maso ye.

Ati “Naje i Kigali nshaka akazi ko mu rugo, aho mba bambera ababyeyi. Aho Kura Foundation iziye, naje kwiga gusuka, gutunganya inzara na ‘make-up’, ndabimenya neza ku buryo ubu byatangiye kunyinjiriza amafaranga.”

Mbabazi Annonciata we yavuze ko yabyaye imburagihe, ubuzima bwe bukaba bubi cyane ku buryo buri wese yabonaga ko abayeho nabi.

Ati “Imana yampaye inzira, ubumenyi twaboneye hano bwamfashije kubona akazi, ubu ndakora. Icyo nasaba abakobwa bagenzi banjye ni ukwitwara neza, bakirinda ibishuko, kandi bakiga umwuga kuko uwawize ntahomba.”

Umuyobozi Mukuru wa Kura Organisation, Chantal Nyirakinyana, yavuze ko kwigisha abakobwa umwuga no kubaha ibikoresho ari uburyo bwo kubafasha kuva mu bwigunge no kwiteza imbere.

- Advertisement -

Yavuze ko Imana yamuhaye umutima wagutse wo gufasha abana bose, kandi ko ikintu cy’ingenzi ku gihugu ari umutima wo gukora, hamwe n’ubushake bwo gufasha abandi.

Ati “Hari abana benshi hano hanze bandagaye badafite abantu babegera kubera ko ngo nta bushobozi, ariko icyangombwa gikenewe ku gihugu ni umutima, kumva ko wakora ibirenze, kandi Imana nayo ikagushyigikira.”

Yavuze ko badatinya kujya mu tubari gukurayo abakobwa n’abagore babaswe n’ibiyobyabwenge, kugira ngo babigishe Ijambo ry’Imana n’umwuga w’amaboko.

Ati “Turasaba Leta kutuba hafi kugira ngo turusheho kurabagirana mu gihugu, ntibigarukire mu Busanza gusa, bigere no mu Rwanda hose.”

Intumwa z’Akarere ka Kicukiro zashimiye Kura Organisation ku bikorwa byiza bakoze byo kwigisha abakobwa bari baritereye icyizere.

Zasabye abakobwa bigishijwe imyuga gukomeza kugira imyitwarire myiza mu muryango, kandi bagakoresha neza amahirwe bahawe yo kwikura mu bukene.

Kura Organisation ni umuryango ufasha abakobwa bo mu miryango itishoboye ndetse n’abahuye n’ibibazo bitandukanye. Ibaha amahugurwa y’igihe gito, ikabafasha guhanga imirimo kugira ngo bagere ku iterambere.

Uyu muryango umaze gushyira ku isoko ry’umurimo abakobwa bagera kuri 158. Kuri ubu, Kura Organisation yiyemeje ko buri mwaka izajya ifasha abarenga 40.

Kura Organisation yashyikirije kandi umurenge wa Kanombe ubwisungane mu kwivuza bwishyuriwe abatishoboye 30, itanga intebe 15 n’ibikoresho by’ibanze ku bakobwa bahawe impamyabushobozi.

Byari ibyishimo ubwo bahabwaga impamyabushobozi

Abasoje amasomo bavuga ko Nyirakinyana ‘Mama Joy’ yabatoje urukundo
Abo mu miryango yabo baje kubashyigikira muri ibi birori


Umutoni Vestine, Komiseri w’ubukungu mu rugaga rw’abagore bashamikiye ku muryango FPR-Inkotanyi mu Karere ka Kicukiro, yabahaye impanuro

Nyirakinyana Chantal yahawe ishimwe ry’umubyeyi wareze neza

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *