Umuhanzi Owen Berel Karagira wamamaye mu muziki nka Lil K HPB, yavuze ko nyuma y’iminsi abakunzi be batamwumva nk’uko byahoze, ubu agarukanye imbaraga mu bikorwa bye bya muzika, kandi yiteguye gukomeza kubagezaho ibihangano bishya.
Lil K HPB ni umuhanzi w’umurundi uba muri Canada, azwi ku guhuza injyana ya ‘Afro Fusion’ na ‘Hip Hop’, biherekezwa n’amagambo y’ubwenge amuhesha igikundiro hirya no hino ku Isi.
Yabwiye UMUSEKE ko nyuma y’iminsi ashyize hanze indirimbo ye nshya yise “Tesa,” yakoranye na Thizzy, abakunzi b’ibihangano bye batazongera kugira irungu.
Ni indirimbo yakozwe na producer Shizzo on the Beat, inononsorwa na Bob Pro, naho amashusho atunganywa na Pacifique Cyusa.
Yaje ikurikira iyo yaherukaga gushyira hanze muri Werurwe 2024 yise ‘‘Isabella’’, yatunganyijwe na Jokassh mu buryo bw’amajwi, mu gihe amashusho yayo yakozwe na Pacifique Cyusa.
Ati “Abafana banjye bategereze imishinga mishya mu muziki izagaragaza imbaraga zanjye ku rwego mpuzamahanga.”
Avuga ko kuri ubu agiye gushyira hanze indirimbo nyinshi kugira ngo abafana be bamukunze mu ndirimbo zirimo nka “Domina” na “La La,” bongere kuryoherwa n’ibihangano bye.
Uyu musore wavukiye mu Kinanira mu Mujyi wa Bujumbura ku wa 16 Mutarama 2001, avuga ko mu mwaka wa 2025 azarushaho guha ibyishimo abari muri Diaspora aho akunze gutaramira.
Lil K HPB ufata Burna Boy nk’ikitegererezo kuri we, amaze guhurira ku rubyiniro n’ibyamamare birimo Buju BNXN, Ruger, Rotimi, Diamond Platnumz, na The Ben.
- Advertisement -
Mu 2023, Lil K HPB yegukanye “Syli de Bronze des Musiques du Monde,” aho yari ahagarariye u Burundi, ahatana n’abahanzi batandukanye muri Canada bari bahagarariye ibihugu byabo.
Mu mpera z’uwo mwaka, yahagarariye u Burundi mu irushanwa rya RFI Prix Découverte, agera mu cyiciro cya nyuma cy’ibihembo bitangwa na France 24 na RFI.
Reba indirimbo Tesa
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW