M23 yafashe Masisi-Centre inahakoresha inama n’abaturage

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Inyeshyamba za AFC/M23 zikoresha inama abaturage ahitwa Rushebere

Imirwano ikarishye yabaye mu mpera z’iki cyumweru isize umutwe w’inyeshyamba za Alliance Fleuve Congo zifatanya na M23 zifashe ibice bitandukanye harimo no kwigarurira bidasubirwaho Masisi-Centre.

Umuvugizi wa AFC/M23, Laurence Kanyuka abinyujije kuri X yavuze ko nyuma yo kugaragariza amahanga ko ingabo za Leta zikomeza kugaba ibitero ahantu hatuwe cyane, izo nyeshyamba zafashe ingamba zo gukumira ibyo bitero.

Ku wa Gatandatu tariki 04 Mutarama, 2025 nibwo AFC/M23 yatangaje ko yafashe Masisi-Centre, kandi yahafatiye intwaro zitandukanye.

Umutwe wa AFC/M23 uvuga ko uzashyira umutekano mu bice byegereye Masisi-Centre, ikanarinda abaturage baho.

General Bernard Byamungu mu nama yagiranye n’abaturage muri Masisi-Centre yababwiye abihanganisha ku bihe babayemo, aho bari hayobowe n’ingabo za Leta na Wazalendo, avuga “babashyiragaho ibidashoboka birimo bariyeri zo kubambura amafaranga”.

Yavuze ko nta bariyeri zizongera kubuza abaturage kujya aho bashaka, ndetse ko nta we uzongera kubatwara telefoni zabo.

Umutwe wa M23 nyuma yo gufata Rushebere, Katale ubu uri muri Masisi-Centre ndetse General Byamungu avuga ko bazakomereza Walikale.

Benshi mu baturage ntabwo bahunze imirwano

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *