Meya Dr Nahayo yasabye urubyiruko kutaba imbata z’ibiyobyabwenge

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Urubyiruko rwasabwe kwirinda ibiyobyabwenge

Ubwo hatangizwaga imikino Kagame Cup 2014-2025, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvère yabwiye urubyiruko ko rugomba kwirinda kuba imbata z’ibiyobyabwenge kuko byangiza ubuzima.

Gutangiza iyi mikino Kagame Cup ku rwego rw’Akarere byabereye ku kibuga cy’umupira cya Rugando giherereye mu Kagari ka Nyagishubi Umurenge wa Nyarubaka.

Dr Nahayo yabwiye Urubyiruko rw’abakinnyi n’abandi baturage bari baje gukurikirana umupira wahuje Umurenge wa Kayumbu n’uwa Nyarubaka ko bakwiriye kwirinda ibiyobyabwenge n’izindi nzoga z’inkorano zibangiriza ubuzima.

Yavuze ko ubuyobozi bwitaye ku guha umuturage serivisi nziza kandi yihuse kubera ko ariwe uri ku isonga.

Ati:’Rubyiruko rwacu mwirinde ibiyobyabwenge kuko nimwe musingi w’iterambere rirambye n’amizero y’Igihugu’.

Yabasabye gukora cyane biteza imbere ndetse n’uruhare rwabo mu kubanisha imiryango ibanye nabi.

Ati:’Umusanzu wanyu mu kurandura igwingira n’imirire mibi mu bana ndetse no gukemura amakimbirane birabareba.’

Yavuze ko kugira ngo ibyo byose hrubyiruko rubigereho rugomba kuba rufite ubuzima bwiza buzira umuze.

Hakizimana Eric wo mu Mudugudu wa Tare, Akagari ka Nyarushubi avuga ko usibye kuba akunda umupira w’amaguru, yitabira iyi mikino afite amatsiko y’ubutumwa bagezwaho n’ubuyobozi.

- Advertisement -

Ati:’Kuva iyi mikino yatangira abenshi muri twe twagiye dushyira mu bikorwa ubutumwa butangirwa ku bibuga.’

Aya marushanwa yatangiye mu mwaka wa 2006 yitwa ‘Amarushanwa y’Imiyoborere myiza’ agamije kwimakaza amahame y’iyo miyoborere myiza iri mu Rwanda.

Gusa mu mwaka wa 2010 mu nama yahuje Ubuyobozi bw’iyahoze ari Minisiteri y’Umuco na Siporo, ibyari amarushanwa y’Imiyoborere myiza, yahinduriwe inyito yitwa ‘Umurenge Kagame Cup’ mu rwego rwo gushimira Umukuru w’Igihugu uruhare rugaragara yagize ku nkunga atanga mu guteza imbere siporo hano mu Rwanda n’Akarere ruherereyemo.

Uyu mukino warangiye Umurenge wa Nyarubaka utsinze uwa Kayumbu igitego 1 ku busa.

Dr Nahayo Sylvère yasabye Urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge.
Babwiwe ko uruhare rwabo mu gukemura amakimbirane yo mu ngo rukenewe.
Umukino warangiye Umurenge wa Nyarubaka utsinze uwa Kayumbu igitego 1 ku busa.
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvère avuga ko ibiyobyabwenge byangiza Ubuzima bw’ababikoresha.
Urubyiruko rwasabwe kwirinda ibiyobyabwenge

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Kamonyi.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *