Mu mujyi wa Nairobi muri Kenya, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Mutarama 2024, hatashywe hoteli yitwa Hyatt isanzwe izwi muri America, mu mujyi wa Chicago, bitanga icyizere cy’Iterambere kuri Afurika y’Iburasirazuba ndetse no muri Afurika muri rusange.
Umugabe wa Afurika by’umwihariko Afurika y’Iburasirazuba iri kwagura ibikorwaremezo bitandukanye bigenda bituma irushaho gutera imbere .
Hyatt Hoteli ni iy’inyenyeri eshanu, iherereye neza mu mujyi wa Nairobi ku muhanda wa Muthithi, (Muthithi Road) ahakunze kugenda urujya n’uruza.
Iyi hoteli usibye kuba ifite serivisi mpuzamahanga ifite umwihariko wo kuba abanya-Kenya bakunda ibyo mu muco wabo bityo bakaba bayisangamo kuko yegereye Inzu Ndangamuco wa Nairobi (Nairobi National Museum.), Pariki y’Igihugu ya Nairobi, Ishyamba rya Karura ndetse n’ahandi hakurura ba mukeraruigendo hakunze kugurirwa ibintu bitandukanye.
Ifite ibyumba byo kuraramo, uburiro ndetse n’ahandi hatandukanye ho kuruhukira no kuganirira.
Umuyobozi Mukuru w’iyi Hoteli muri Afurika yo hagati no ku mugabe wa Afurika muri rusange, Stephen Ansell, yatangaje ko “Banejejwe no a gutangiza Hotel idasanzwe muri Kenya, kikaba ikintu kidasanzwe no kwagura ku isoko ryo muri Afurika.”
Yijeje abakunzi ba Hyatt Hotel n’abandi bose ko biteguye gutanga serivisi nziza ziri ku rwego mpuzamahanga no gusubiza ibyifuzo byabo.
Umuyobozi Mukuru w’iki Kigo cyashinze iyi hotel, Hyatt Regency Nairobi Westlands, Igor Jovovic, nawe yashimangiye ko “ Uburyo iyi hoteli yubatswe ifite igikoni cyihariye ku muco w’Abanya-Kenya bityo ko abazafatira amafunguro muri iyo hoteli bazarushaho kuryoherwa.”
Imiterere y’iyi Hoteli
- Advertisement -
Uko iyi Hoteli yubatse, ifite ibyumba 219 harimo 147 by’abashyitsi batandukanye ikagira n’ibindi 72 bifite umwihariko wo kuraramo n’abandi bashyitsi( Appartements).
Ibi byumba buri kimwe gifite Televiziyo ndetse na internet yihuta. Gifite kandi ibikoresho byo gukora ikawa ku bayikunda ndetse n’icyuma gikonjesha ibinyobwa ( fridge).
Igikoni cy’iyo hoteli cyo ni mpuzamahanga ariko ikagira n’umwihariko kuba hatekwa n’ibisanzwe mu muco w’Abanya-Kenya n’Abanyafurika muri rusange.
Usibye kuba ifite igikoni kiza, uburyamo n’ahandi ho kuruhukira, ifite ahantu ho kugororera umubiri, ku muntu wifuza gukora siporo hashobora kujya abantu basaga 2000. Iyi hoteli kandi ifite aho kogera ku bantu bakunda uwo mukino, aho gusukurira umubiri ( Sauna na Massage), umubiri ugasubirana itoto.
Hyatt Hoteli ifite kandi ahantu hatandukanye ho kwakira inama zo ku rwego mpuzamahanga ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye.
Ikigo cya Hyatt Regency cyashinze iyi Hoteli, gifite za hoteli n’izindi nyubako z’ubucuruzi zitandukanye mu bihugu 40 byo hirya no hino ku Isi.
UMUSEKE.RW