Nigeria: Ingabo zishe abaturage zibitiranyije n’abagizi ba nabi

MUGIRANEZA THIERRY MUGIRANEZA THIERRY
Igisirikare cya Nigeria kivuga ko cyatangiye iperereza ryimbitse

Ibitero by’Ingabo zirwanira mu kirere za Nigeria byahitanye abaturage b’abasivile 16, nyuma y’uko izo ngabo zibitiranyije n’abagizi ba nabi zikabamishaho ibisasu.

Ibi byabereye mu muri leta ya Zamfara iri mu Majyaruguru y’iburengerazuba bwa Nigeria, ubwo igisirikare cy’igihugu cyari muri Operasiyo yo guhiga agatsiko k’amabandi yiba akoresheje intwaro akanashimuta abantu.

Amakuru y’ibitangazamakuru by’imbere mu gihugu avuga ko ubwo izo Ngabo zari muri ibyo bikorwa zishe zirashe abaturage nyuma yo kubitiranya n’abagizi ba nabi.

Igisirikare cya Nigeria kirwanira mu kirere cyasohoye itangazo rivuga ko “ubwo twari muri Operasiyo yagenze neza yo guhiga no kurandura amabandi, tugatabara abashimuswe, tumvishe amakuru ko hari abasivili babiburiyemo ubuzima.”

Zavuze ko hagiye gukorwa iperereza ryimbitse rizagaragaza ukuri.

Si ubwa mbere igisirikare cya Nigeria kishe abaturage cyabibeshyeho dore ko no mu Kuboza kwa 2024, abandi baturage 10 bishwe muri Leta ya Sokoto.

No 2023 abasivili 85 biganjemo abana n’abagore barishwe ubwo bari bagiye gusenga muri Leta ya Kaduna nyuma bakaraswaho bitiranyijwe n’ibyihebe.

BBC

UMUSEKE.RW

- Advertisement -
Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *