Nzatigisa uruganda- Intego umuhanzi Fica Magic yinjiranye muri 2025

Umuhanzi Ntwali Patient ukoresha amazina ya Fica Magic mu muziki yatangaje ko umwaka wa 2025 afite intego yo gukora indirimbo nyinshi, gukorana n’abahanzi bagezweho, no kwitabira ibitaramo hirya no hino mu gihugu, byose bigamije kwagura ubuhanzi bwe no kububyaza amafaranga.

Uyu muhanzi aherutse gushyira hanze alubumu ya gatatu yise ‘Umugisha’, yamurikiye mu gitaramo cyiswe ‘2X3’, yahuriyemo na Thomson wamurikaga umuzingo yise ‘Ubuyobe’.

Fica Magic mu kiganiro na UMUSEKE yavuze ko amaze kwiga byinshi mu rugendo rwe nk’umunyamuziki, ku buryo asanga umwaka wa 2025 hari byinshi azageraho.

Yavuze ko akurikije uko yatangiye uyu mwaka amurika umuzingo ndetse anashyira hanze indirimbo nshya, kandi akongeraho ko yawiteguye neza, ngo nta kabuza uzagenda neza.

Yemeza ko muri 2025 azaba ari umuhanzi uri ku rwego rwo gutegura ibitaramo bigera mu turere dutandukanye, aho abona abafana benshi bakunda ibihangano bye.

Ati “Hari gahunda ndende mfite, irimo no kuba nageza umuziki nkora ku rwego rukomeye, byaba ngombwa ukambuka imbibi. Igihe ni iki ngo nsohoke mu Karere ka Rubavu, aho maze imyaka myinshi ari ho nibanda cyane.”

Yavuze ko nubwo ari ibintu bitoroshye, yizeye ko azagera kuri izi ntego ku bufasha bw’abantu batandukanye, itangazamakuru, n’Abanyarwanda muri rusange.

Ati ‘Uyu mwaka nawutangiye ‘fresh’, nshyira alubumu hanze, nshaka gukorana n’abahanzi bazwi muri Kigali. Icyo nsaba ni ugushyigikirwa kuko uyu mwaka nzatigisa uruganda.’

Yongeyeho ko hari itsinda ry’abajyanama bazakorana haba mu gutunganya ibihangano, kubimenyekanisha no mu bitaramo.

- Advertisement -

Fica Magic, ugiye kumara imyaka 15 mu muziki, amaze gushyira hanze alubumu eshatu zirimo ‘Babiri Zero’ yamuritswe muri 2018, ‘Gomez’ muri 2022, na ‘Umugisha’ aherutse kumurika mu ntangiriro za 2025.

Umva indirimbo nshya ya Pacifica

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW