Perezida wa Repubulika Paul Kagame, Ku mugoroba wo kuw Mbere tariki ya 13 Mutarama 2025, , yahuye na mugenzi we wa Nigeria, Bola Ahmed Tinubu, i Abu Dhabi aho bitabiriye Inama yiga ku iterambere rirambye, Abu Dhabi Sustainability Week.
Iyi nama biteganyijwe ko itangira kuri uyu wa kabiri tariki 14-15 Mutarama 2025, izahuza abakuru b’ibihugu 40 ndetse n’Abaminisitiri bagera ku 140.
U Rwanda na Nigeria bifatanya mu bya dipolomasi, politiki n’ibindi. Bifitanye amasezerano mu ngeri z’ingenzi zirimo imikoranire mu by’umutekano, ibijyanye no gutwara abantu n’ibintu mu ndege, n’ay’ubufatanye mu bya tekiniki aho abaganga bo muri Nigeria bafatanya n’abo mu Rwanda mu kurengera ubuzima bw’abantu.
Mu mwaka wa 2020 hemejwe amasezerano y’ubufatanye mu bwikorezi bw’indege hagati ya Nigeria n’u Rwanda, hagamijwe guteza imbere urujya n’uruza rw’ibicuruzwa hagati y’ibihugu byombi.
Ni amasezerano azwi nka ‘Bilateral air service agreements, BASA’ nyuma y’imyaka ibiri yari ishize ashyizweho umukono n’impande zombi, mu mahango wabaye ku wa 26 Werurwe 2018.
BASA ni amasezerano asinywa n’ibihugu hagamijwe guteza imbere ubucuruzi mpuzamahanga hakoreshejwe ubwikorezi bw’indege.
UMUSEKE.RW