Perezida muto muri Africa yatunguranye mu irahira rya Perezida wa Ghana

Capitaine Ibrahim Traoré ni umwe mu bakuru b’ibihugu bagera kuri 20 bitabiriye ibirori byo kurahiza Perezida mushya wa Ghana, John Dramani Mahama na Visi Perezida wa mbere w’umugore muri icyo gihugu, Naana Jane Opoku-Agyemang.

Perezida wa Burkina Faso ubu ufite imyaka 36 y’amavuko, yitabiriye uriya muhango mu gihe igihugu cye kimaze iminsi kikuye mu muryango w’Ibihugu byo muri Africa y’Iburengerazuba, CEDEAO mu magambo ahinnye, mu Cyongereza bita ECOWAS.

Ibirori byabereye ku kibuga kitwa Black Star Square mu mujyi wa Accra.

Perezida wa Burkina Faso yageze muri Ghana ari mu ndege y’igisirikare kirwanira mu kirere. Yari yambaye gisirikare, kandi afite imbunda ye yamasotera ku itako ry’iburyo.

Amashusho yafashwe agaragaza Perezida Ibrahim Traoré arinzwe cyane, ndetse ubwo yari mu kibuga abaturage benshi bavuzaga akamo bagaragaza kumwishimira, abanda bamuhamagara mu izina, bamusaba kuva mu modoka ngo bamubone.

Capitaine Ibrahim Traoré, we na Perezida wa Gabon, Brig.Gen Brice Oligui Nguema bombi bagiye ku butegesti binyuze muri Coup d’Etat bari muri biriya birori bya Perezida watowe mu nzira ya Demokarasi.

Kuva Burkina Faso, Mali na Niger byava muri CEDEAO bigakora umuryango witwa AES, (L’Alliance des États du Sahel), banita Liptako-Gourma, washinzwe tariki 16 Nzeri, 2023 ni bwo bwa mbere Perezida Ibrahim Traoré yasuye ikindi gihugu cya Africa kitari muri biriya byishyize hamwe.

Burkina Faso na Ghana bihana urubibi rufite Km 600, nubwo igihugu kimwe gikoresha Igifaransa ikindi kigakoresha Icyongereza.

Hari ababona ruriya rugendo nk’ikimenyetso cyo kwemera abakuru b’ibihugu bya Africa bagiye ku butegetsi binyuze muri Coup d’Etat zitamennye amaraso.

- Advertisement -

Capitaine Ibrahim Traoré ari ku butegetsi kuva tariki 30 Nzeri, 2022 akaba yarahiritse ku butegetsi Paul-Henri Sandaogo Damiba naho Perezida John Dramani Mahama warahiriye kuyobora Ghana, asimbuye Perezida Nana Akufo-Addo, gusa yari yarayoboye Ghana hagati ya 2012 – 2017.

Abakuru b’ibihugu baramukanya

Visi Perezida wa mbere w’umugore muri Ghana, Naana Jane Opoku-Agyemang
Capitaine Ibrahim Traoré yari arinzwe cyane

UMUSEKE.RW