Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yatangaje ko igihugu cyababajwe n’urupfu rw’abasirikare 13 baguye ku rugamba mu butumwa bw’Amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ashinja M23 n’ingabo z’u Rwanda mu gutera ingabo za SADC.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Mutarama 2025, Perezida wa Afurika y’Epfo yagejeje ijambo ku banyagihugu nyuma yo gushyirwaho igitutu n’abaturage basaba ko ingabo ziri muri Congo zacyurwa mu gihugu.
Ramaphosa yavuze ko “ Umutwe wa M23 n’ingabo z’u Rwanda bagabye igitero ku ngabo za SADC ziri mu butumwa bw’amahoro muri DRCongo (SAMIDRC).”
Perezida wa Afurika y’Epfo yavuze ko ku ruhande rwa guverinoma, Yihanganishije imiryango yabuze ababo, abakunzi n’inshuti zabo.
Ati “ Tubahaye icyubahiro kandi turabunamiye.”
Perezida Cyril Ramaphosa yijeje gufasha Imiryango yabuze ababo ndetse n’abakomerekeye ku rugamba.
Ati “ Ubufasha bwose buzakenerwa buzatangwa ku miryango yabuze ababo ndetse n’abakomerekeye ku rugamba ,uburyo bwo kubaherekeza mu cyubahiro buri gutunganywa.”
Ramaphosa yavuze ko ibitero bya M23 byibasiye ingabo za SAMIDRC zo mu bihugu bya Malawi, Tanzania ndetse binabuhangabanya abakozi b’umuryango w’Abibumbye bari mu butumwa bw’amahoro (MONUSCO)
Perezida wa Afurika y’Epfo yavuze kandi ko Minisitiri w’Umutekano Angie Motshekga ndetse n’umugaba Mukuru w’Ingabo za Afurika y’Epfo, SANDF, Gen Rudzani Maphwanya n’ukuriye ingabo za SAMIDRC, Maj Gen Monwabisi Dyakopu bari gukorana ku buryo izi ngabo za SAMIDRC bahabwa ibikenerwa byose ngo bafashwe gukora neza ubutumwa boherejwemo.
- Advertisement -
Yavuze kandi ko anenga ibyakwirakwiye ko ingabo za Afurika y’Epfo zaba zaratsinzwe ku rugamba n’inyeshyamba za M23 .
Ramaphosa avuga ko kuba igihugu cye kiri mu muri Congo atari ugushoza intambara ku gihugu icyo ari cyo cyose.
Ati “ Abagize ingabo za Afurika y’Epfo bari mu Congo ni abari muri SADC ndetse n’Umuryango w’Abibumbye bagiye guharanira amahoro mu kubungabunga ubuzima bw’abantu ibihumbi buri guhungabanywa n’imirwano muri Congo.”
Akomeza agira ati “ Kujya muri Congo kwa SAMIDRC bigaragaza ubusheke bw’abagize SADC mu gufasha DRC mu guharanira ko yagira amahoro arambye .”
Perezida wa Afurika y’Epfo asanga umuti urambye w’amahoro muri Congo ari uko hakurikizwa hakwiye amasezerano ya Nairobi na Luanda mu gushaka umuti urambye.
Ati “ Tugomba gucecekesha imbunda ku mugabane wacu kugira ngo tugere ku iterambere n’uburumbuke.”
UMUSEKE.RW