Rubavu: Bababazwa no gukora urugendo rurerure bajya kwivuza imidido

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson

Abarwayi b’imidido bo mu Karere ka Rubavu batangaza ko bababazwa no kuba bajya gushakira serivisi z’ubuvuzi kure y’aho batuye, mu gihe ibigo nderabuzima bihari byagakwiye kubafasha, ariko bikaba bitabaha serivisi z’ubuvuzi ku buryo bumva nta nyungu bibafitiye.

Imidido ni indwara iterwa n’uruhurirane rw’imiterere y’umubiri w’umuntu n’ubutaka, igafata abantu bagenze n’amaguru batambaye inkweto igihe kirekire baba mu bice by’ahantu ubutaka buyitera bwiganje mu bice by’iburunga.

Bamwe mu barwaye imidido bavuga ko bajya kwivuriza ku kigo nderabuzima cya Nyundo, cyakira abarwayi bo mu mirenge 12, aho hari abakora urugendo rw’amasaha menshi n’amaguru, kandi basize ivuriro hafi yabo.

Bavuga ko impamvu bajya gushakira izo serivisi kure y’aho batuye ari uko abaganga bakora ku bigo nderabuzima baturanye badafite ubushobozi bwo kubitaho, ndetse nta n’ibikoresho bafite.

Uwitwa Mvugebaryane Kabimba yagize ati: ‘Ivuriro ryacu ntiribasha gufasha abarwaye imidido, tukajya ku Nyundo dukoze urugendo rw’amasaha abiri n’igice. Urumva, tuba dukoze urugendo rurerure kandi baraduhaye ivuriro hafi. Ntabwo ari imikorere myiza.’

Aba baturage basaba ko ibigo nderabuzima baturanye byahabwa abaganga babavura, kugira ngo bacike ku gukora ingendo ndende bagiye kwivuza.

Nzitukuze Speciose wo mu Murenge wa Mudende yagize ati: ‘Urumva, imidido yakurembeje ukajya kwivuza ugasanga nta baganga bahari, ni ikibazo. Dukwiye gukorerwa ubuvugizi kugira ngo baduhe serivisi zo kuvura imidido tukivuriza hafi yacu, kuko ari byo Leta yaduhereye ibigo nderabuzima.’

Niyitegeka Theophile, Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Nyundo cyita ku barwayi b’imidido bose bo mu Karere ka Rubavu, yabwiye UMUSEKE ko iki kibazo kizwi kandi ko kiri hafi kuvugutirwa umuti urambye.

Ati: ‘Abagannye serivisi mbere bari gukira, baje batambara inkweto, ariko ubu barazambara. Baje bafite ibisebe byatumaga nabo mu miryango babaha akato. Habonetse ubushobozi no ku bigo nderabuzima bindi, iyi gahunda izagera no aho.’

- Advertisement -

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima, RBC, kivuga ko gifite intego y’uko mu mwaka wa 2025, mu Karere ka Rubavu hazongera serivisi z’ubuvuzi bw’imidido kugira ngo zigere ku Banyarwanda bose kandi zibegereye.

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa abantu ibihumbi 6,000 bafite iyi ndwara, ndetse ikaba igaragara cyane mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’Iburengerazuba. Muri iki gihe, hari amavuriro 11 yita ku barwaye iyi ndwara mu gihugu hose.

NDEKEZI JOHNSON

UMUSEKE.RW i Rubavu

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *