SACCO zasabwe kwirinda kwaka ‘bitugukwaha’ abasaba inguzanyo

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Abakozi b’Imirenge SACCO mu Ntara y’Amajyaruguru bakanguriwe gutanga serivisi nziza ku banyamuryango, kwirinda kugendera ku marangamutima no kwakira ruswa mu gutanga inguzanyo, kuko ibyo bindindiza iterambere ry’abaturage.
Ni bimwe mu byagarutsweho ubwo Ikigega gitera inkunga imishinga y’iterambere (BDF) yahuraga n’abakorera mu Mirenge Sacco.
Baganiriye ku kunoza imikorere n’imikoranire mu gufasha abashaka inguzanyo zo guteza imbere imishinga yabo, hagamijwe gukemura ibibazo by’ingwate, aho BDF iguriza amafaranga Imirenge Sacco nayo ikayaguriza abaturage.
Bamwe mu bakenera inguzanyo mu Mirenge Sacco bagaragaje ko hari igihe basabwa ruswa kugira ngo ubusabe bwabo bwihutishwe, bigatuma batagera ku ntego z’ibyo bazakiye.
Bikorimana Jonathan ati: ‘Niba ugiye kuri Sacco kwaka inguzanyo ya miliyoni 10, hari igihe usabwa ruswa ya miliyoni n’igice, ugasanga umushinga wawe uhuye imbogamizi utaranatangira.’
Safari Justin, umucungamutungo wa Sacco ikorera mu Karere ka Musanze, avuga ko bakwiye gutanga serivisi nziza no kwirinda kubangamira abakeneye inguzanyo, kugira ngo babashe guteza imbere imishinga yabo no kuyishyura neza.
Ati: ‘Icyo dukwiye gukora ni uguca iyo mikorere mibi, kugira ngo umuturage wese abone amahirwe agenerwa na BDF, abone ingwate ye nta kindi kiguzi, kuko bizamufasha kugera ku ntego ze no kwishyura neza.’
Umuyobozi wa BDF, Munyeshyaka Vincent, avuga ko bahora bibutsa ko kwaka ruswa umuturage usaba inguzanyo bitera imbogamizi mu kugera ku ntego no kwishyura, asaba abakozi muri izi serivisi kwirinda ibyo byaha.
Ati ” Ntabyo kumwaka akantu ku ruhande, ahubwo bagashyigikira umushinga we uko yawuteguye, kuko iyo bamusabye andi mafaranga ku ruhande, ntashobora kugera ku ntego z’umushinga we cyangwa bikamusaba kuwuhindura.”
Kugeza ubu, mu Ntara y’Amajyaruguru habarurwa miliyoni zigera kuri 24 z’imyenda imwe mu Mirenge Sacco ifitiye BDF, akaba yarahawe igihe kingana n’icyumweru kimwe kugira ngo iyo myenda zishyurwe.
BDF itanga inguzanyo mu byiciro, aho urubyiruko, abagore, abacitse ku icumu n’abafite ubumuga bahabwa 75% by’ingwate, bakishyura 25%, naho abandi bagahabwa 50% by’ingwate.
Umuyobozi Mukuru wa BDF yavuze ko ruswa idindiza iterambere
UMUSEKE.RW i MUSANZE

Igitekerezo 1
  • Uwabageza mu majyepfo muri SACCO ITEZIMBERE MATA mu ma Jyepfo ho muri Nyaruguru nta nguzayo wahabona udafite uko wituga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *