Ikipe ya Sandvikens IF yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Suède, yatangaje ko biciye mu bwumvikane bw’impande zombi, yatandukanye na Byiringiro Lague utabonaga umwanya uhagije wo gukina.
Mu mwaka ushize ni bwo Byiringiro Lague, yerekeje muri Suède muri Sandvikens IF yari ikiri mu Cyiciro cya Gatatu. Uyu mukinnyi uca mu gice cy’ubusatirizi, yafatanyije na bagenzi be gufasha ikipe ya bo kujya mu Cyiciro cya Kabiri.
Gusa nta bwo yigeze abona umwanya uhoraho uhagije wo gukina, ari na byo byatumye iyi kipe itandukana na we biciye mu bwumvikane bwa buri ruhande.
Ibinyujije ku rukuta rwa yo rwa X, Sandvikens IF, yemeje ko yatandukanye na Byiringiro nyuma y’ubwumvikane bwabayeho.
Iyi kipe ikinamo undi Munyarwanda, Mukunzi Yannick inaherutse kongerera amasezerano, iri ku mwanya wa Gatandatu n’amanota 43 mu mikino 30.
UMUSEKE.RW