Seninga Innocent yatandukanye n’ikipe yatozaga muri Djibouti

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma yo kutishimira umusaruro nkene we nk’umutoza mukuru, ubuyobozi bwa Gendermerie FC yo muri Djibouti yatozwaga na Seninga Innocent, bwamaze gusezerera uyu mutoza wari uhamaze amezi atanu.

Ku wa 30 Kanama 2024, ni bwo hamenyekanye amakuru avuga ko ubuyobozi bwa Gendermerie FC ikina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Djibouti, yamaze guha akazi Seninga Innocent, ko kuba umutoza mukuru w’iyi kipe mu gihe kingana n’umwaka.

Uyu mutoza nta bwo yahiriwe muri aka kazi, kuko mu ntangiriro za shampiyona y’iki gihugu, yatsinzwe imikino ibiri anganya indi ibiri. Ibi nta bwo abayobozi be babashije kubyihanganira, ndetse amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko hari umukino umwe muri iyi yatakaje, abayobozi be bari bagiye kumukura ku ntebe y’abatoza umukino utararangira.

Amakuru ava ku Banyarwanda bakorera muri iki gihugu, avuga ko ashobora kuba yamaze kugaruka mu Rwanda kuko akazi yari afite kamaze guhagarara muri Djibouti.

Mu mikino irindwi imaze gukinwa muri shampiyona yo muri iki gihugu, Gendermerie FC ifitemo amanota icyenda nyuma yo gutsindwa imikino ibiri, inganya itatu, itsinda indi ibiri. Urutonde rw’agateganyo, ruyobowe na Garde-Côte n’amanota 15.

Mbere yo kwerekeza hanze y’u Rwanda, Seninga yaciye mu makipe arimo Bugesera FC, Police FC, Etincelles FC, Musanze FC ndetse n’ikipe y’Igihugu, Amavubi nk’umutoza wungirije.

Seninga Innocent anasanzwe ari umwarimu w’abatoza

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *