Umukire “utunze imodoka 25, ibibanza 120, n’inzu 200 i Kigali ari imbere y’ubutabera

Nyanza: Ubushinjacyaha buravuga ko Niyitegeka Eliezel yasoreshaga ubutaka bwa leta byanatumye akuramo imodoka zirenga 25, etage mu mujyi wa Kigali n’ibindi atunze atabasha gusobanura aho yabikuye.

Ubushinjacyaha bukurikiranyeho Niyitegeka Eliezel ibyaha bitandukanye ari byo Kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, kunyereza imisoro, kudasobanura inkomoko y’umutungo atunze n’icyaha cy’iyezandonke.

Ubushinjacyaha buvuga ko Eliezel yashyizeho abantu bakajya basoresha Frw 10,000 buri modoka igiye gukorerwaho ibizamini kuri site ya Nyanza iri kuri stade ya Nyanza, akabikoresha abantu batandukanye maze ayo mafaranga akayafata, nta inyemezabwishyu (facture) atanze ku babaga batanze ayo mafaranga.

Ubushinjacyaha buvuga ko imodoka itaratangaga ayo mafaranga Eliezel yayifatiraga ibyemezo rimwe na rimwe akaba yayifunga.

Uhagarariye ubushinjacyaha ati “Ayo mafaranga yayatse imyaka myinshi, arenga miliyoni 300Frw aho yasoreshaga imodoka zirenga 36 ku munsi zaje gukorerwaho ibizamini.”

Ubushinjacyaha bukavuga ko ibyo yabikoraga yarigize umuyobozi w’abigisha gutwara imodoka, nyamara ntawabimugize.

Ubushinjacyaha buvuga ko Eliezel ayo mafaranga yatumye yigwizaho imitungo, irimo imodoka zirenga 25 afite, akagira ibibanza 120 mu mujyi wa Kigali, akagira inzu igeretse (Etage) mu mujyi wa Kigali, n’izindi nzu 200 i Kigali.

Uhagarariye ubushinjacyaha ati “Ibyo byose yabikuye muri ayo mafaranga yagiye anyereza, bityo yaba afunzwe by’agateganyo iminsi 30 mu gihe iperereza rigikomeje.”

AUDIO

- Advertisement -

Eliezel Niyitegeka wari wambaye imyambaro y’umukara yo mu bwoko bwa tiriningi  n’inkweto zifunguye, ari hagati y’abanyamategeko babiri ari bo Me Diogene Niyibizi na Me Jean de Dieu Nduwayo yahakanye ibyaha aregwa.

Yavuze ko we n’abandi bigishaga imodoka kuri sitade bakoze inama biyemeza kujya batanga amafaranga, gusa ayo mafaranga atari we wayakaga cyangwa ngo ayakire aho babanje kwaka buri modoka Frw 5000 yo kugura ibikoresho byo kwifashisha mu bizamini nk’ikona, ihema n’intebe ndetse n’ibindi.

Nyuma ngo bashaka aho bakwimukira mu gihe bari birukanwe gukorera ibizamini kuri sitade, niko kuzamura amafaranga aba Frw 10,000 bakodesha ahandi bakahigira ndetse bakanahakorera ibizamini.

Eliezel yemeje ko ayo mafaranga yajyanwaga kuri banki babyumvikanyeho bose.

Yavuze ko ibyo atunze byose yabikoreye, anaka inguzanyo mu mabanki, akavuga ko n’ubu afite ideni ry’amafaranga miliyoni 50Frw ari kwishyura.

Yagize ati “Ibyo nibyo byabaye intandaro y’umutungo mfite.”

Me Diogene Niyibizi umwe mu banyamategeko bunganira Eliezel Niyitegeka yavuze ko umukiliya we nta buriganya yakoze kuko iyo abukora yari kwiyitirira irindi zina ritari irye.

Me Diogene mu bihe bitandukanye umucamanza yagiye amusaba kurasa ku ntego gusa, uyu munyamategeko ntiyabikojejwe ahubwo yunamiraga urukiko nk’ikimenyetso cyo kurwubaha akabwira umucamanza ko urubanza rurimo kunyereza amafaranga arenga miliyoni 300Frw rutaburanwa mu minota mirongo itatu gusa.

Me Diogene yabwiye urukiko ko ayo mafaranga yatangwaga ku mugaragaro, ndetse ari ahabona. Ati “Ntawuriganya ku manywa y’ihangu.”

Me Diogene yongeyeho ko amafaranga Eliezel aregwa yakwa mu gihugu hose atari i Nyanza yakwa gusa.

Yanavuze ko ibibanza bavuga ko Eliezel afite bitagaragajwe n’ikigo cy’ubutaka.

Me Diogene Niyibizi yasoze asaba urukiko ko rwarekura umukiriya we kuko iperereza ryakozwe ridahagije ku buryo yaryozwa ibyaha aregwa.

Me Jean de Dieu Nduwayo na we wunganiye Niyitegeka Eliezel yabwiye urukiko ko umukiliya we atigeze yakira, cyangwa yaka amafaranga ngo ayabitse  we ubwe, akemeza ko ayo mafaranga ntaho yari ahuriye na yo.

Me Nduwayo akavuga ko Eliezel yari Site Manager waho aregwa ko yakiraga ayo mafaranga, yatowe atabyiyitiriraga nk’uko Ubushinjacyaha bwabivuze.

Me Nduwayo yasoje avuga ko ibyagezweho mu iperereza bidahagije ku buryo umukiliya we yafungwa, agasaba ko yafungurwa by’agateganyo.

Eliezel Niyitegeka ni umuntu wavugwaga muri Nyanza mu bijyanye no kwigisha imodoka kuri sitade y’i Nyanza by’umwihariko no kubigaga imodoka cyangwa moto bashaka kubona ibyangombwa bibemerera gutwara ibyo binyabiziga. Yari ayoboye koperative yitwa United driving school i Nyanza.

Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, ni uko imitungo ye yose yafatiriwe.

Niba nta gihindutse uru rubanza urukiko rw’ibanze rwa Busasamana mu karere ka Nyanza ruzatangaza niba Eliezel azaburana afunzwe by’agateganyo cyangwa azarekurwa by’agateganyo tariki ya 14 Mutarama, 2025.

Nyanza: Uwasoreshaga abashoferi yiyitirira ubuyobozi yatawe muri yombi

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza