Umutangabuhamya wazanywe n’ubushinjacyaha yashinje ‘Mico’ko yamubonanye imbunda mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi 1994
Umutangabuhamya wumviswe kuri iyi nshuro wazanywe n’ubushinjacyaha mu rubanza rwa Jean Paul Micomyiza alias ‘Mico’ yavuze ko mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi 1994 na mbere yaho yari atuye mu cyahoze ari Cyarwa-Sumo mu mujyi wa Butare.
Umutangabuhamya yemeje ko yabonye Jean Paul Micomyiza alias ‘Mico’ inshuro mwe.
Umutangabuhamya yavuze ko iwe aho yari atuye hari bariyeri noneho kuko yari umuhanga mu mukino wa Karate abari kuri iyo bariyeri bakamutinya.
Abo bari kuri iyo bariyeri bifuje kwinjira mu rugo ngo basake baramu be bagira ubwoba kuko yari indwanyi maze bahamagara Jean Paul Micomyiza alias ‘Mico’nawe aza kuri iyo bariyeri.
Umutangabuhamya yavuze ko yasohotse abona Micomyiza afite imbunda ku mugongo anambaye imyenda ya gisirikare.
Umutangabuhamya ati”Mico yaje ubona nta mahane afite ameze nkuje guhumuriza abo bari kuri bariyeri gusa nawe yari aturutse ku yindi bariyeri yari Kwa Se(wa Mico) witwa Ngoga.”
Umutangabuhamya yavuze ko yemereye Mico wenyine kwinjira mu nzu ye yurira mu gisenge areba abantu abona nta barimo.
Umutangabuhamya akimara kuvuga ayo magambo, Micomyiza yitangiriye itama , anazunguza umutwe nk’ikimenyetso cyo kutishimira ibyo umutangabuhamya ari kuvuga.
- Advertisement -
Umutangabuhamya yemeje ko yumvaga ko Jean Paul Micomyiza yari akuriye bariyeri yo kwa se Ngoga.
Umutangabuhamya ati”Yinjira iwanjye ubona aseka ndetse unamurebeye inyuma ubona ari umusore uberewe n’imbunda”
Umutangabuhamya yasoje asinyira ibyo yarahiriye ko agiye kuvugisha ukuri.
Undi mutangabuhamya watanze ubuhamya urukiko rwavuze ko afite ibibazo bidasanzwe by’ubuzima ku buryo byabaye ngombwa ko urukiko rutegeka abaje gukurikirana urubanza gusohoka binagendanye ko umutangabuhamya yifuzaga gutanga ubuhamya arindiwe umutekano.
Jean Paul Micomyiza alias ‘Mico’ yoherejwe mu Rwanda n’igihugu cya Sweden, mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi 1994, yari umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda mu mwaka wa kabiri akaba yari atuye mu karere ka Huye.
Aregwa ibyaha bitandukanye bifitanye isano na jenoside.
Byose aburana abihakana mu rugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda.
Micomyiza bakunze kwita Mico yunganiwe na Me Rwigema Vincent ndetse na Me Karuranga Salomon akaba afungiye mu igororero rya Nyanza (i Mpanga).
Niba nta gihindutse uru rubanza ruzakomeza taliki ya 18 Gashyantare 2025.
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW